Connect with us

NEWS

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Angola

Published

on

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2024, yagiranye ikiganiro kuri telefoni na mugenzi we wa Angola, João Lourenço.

Ni ibiganiro byibanze ku biganiro byabereye i Launda mu murwa mukuru wa Angola, byo gushakira amahoro ndetse no kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola ni byo byemeje ayo makuru bibinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Byanatangaje ko kandi Perezida Lourenço, yohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Igihugu cye, Tete António, nk’intumwa idasanzwe yoherejwe i Kinshasa guhura na Perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi, muri gahunda ya Angola nk’umuhuza kandi ugamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Lourenço bije bikurikira Inama y’Abaminisitiri b’u Rwanda na RDC bahuriye i Luanda tariki ya 14 Nzeri 2024, baganira ku kurandura umutwe wa FDLR no guhosha imirwano n’umutekano muke mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa RDC.

N’ubwo ibyo biganiro byabayeho, raporo zitandukanye zerekana ko ibiganiro bya Luanda biherutse bitatanze umusaruro ufatika.

Intumwa za DRC zanze icyifuzo cya Angola cy’ubufatanye mu gusenya FDLR kandi banga igitekerezo cyo kugirana ibiganiro n’umutwe w’inyeshyamba wa M23, ugenzura ibice byinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Tariki ya 18 Nzeri, Perezida Lourenço yabonanye kandi na Huang Xia, Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ibiganiro byabo byibanze ku iterambere ry’ibiganiro bya Luanda.

Huang Xia, wari wabanje gusura u Rwanda na RDC, yagaragaje ko Umuryango w’Abibumbye ushyigikiye byimazeyo Angola ikomeje gushyira ingufu mu gushaka inzira zo kubungabunga amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC. Umwuka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira RDC, wadutse nyuma y’aho umutwe w’inyeshyamba za M23 zitangije imirwano yo gutabara bene wabo bo mu bwoko bw’Abatutsi bahohoterwa.

RDC yakunze gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23, ibintu ruhakana rwivuye inyuma, ahubwo na rwo rukayishinja gukorana na FDLR, umutwe ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda kandi ntirwahwemye gusaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukemura ibibazo byayo by’umutekano muke ikareka kubirwegekaho.