Connect with us

NEWS

Menya Ibihugu 10 bya mbere bifite Igisirikare gikomeye ku Isi muri 2024

Published

on

Urutonde rwakozwe na Global FirePower rwerekana uko ibihugu birutana mu mbaraga za gisirikare mu mwaka wa 2024, rwashyize Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mwanya wa mbere nk’igihugu gifite ingufu za gisirikare zikomeye ku Isi, zigakurikirwa n’u Burusiya na Chine.

Ibi bihugu byakomeje kwiyereka Isi nk’ibihangange mu bijyanye n’ubwirinzi.

Nk’uko bisanzwe, uru rutonde rukorwa hashingiwe ku ngingo zirimo ingengo y’imari ishorwa mu gisirikare, umubare w’abasirikare, n’ibikoresho nk’imodoka, amato, n’indege z’intambara.

Ku rutonde rw’uyu mwaka, u Rwanda ntabwo rugaragaraho kuko rutaramenyekanisha neza amakuru yerekeye ingufu zacyo za gisirikare.

Ibihugu 10 bya mbere mu mbaraga za gisirikare ku Isi muri 2024 ni:

  1. Leta Zunze Ubumwe za Amerika
  2. U Burusiya
  3. U Bushinwa
  4. U Buhinde
  5. Koreya y’Epfo
  6. U Bwongereza
  7. U Buyapani
  8. Turkiya
  9. Pakistan
  10. U Butaliyani

Ibihugu by’ibihangange birimo Koreya ya Ruguru na u Bufaransa ntabwo byabashije kwinjira mu icumi bya mbere, aho u Bufaransa buza ku mwanya wa 11 naho u Budage bukaza ku wa 19.