Connect with us

NEWS

Karongi: Umubyeyi wahigiraga kwica uruhinja rwe rw’amezi 3 yatawe muri yombi

Published

on

Muhoza Clémentine w’imyaka 20 yatawe muri yombi nyuma yo gukubita uruhinja rwe rw’amezi atatu, aruziza ko se w’umwana yamututse. Muhoza yari asanzwe afite amateka mabi y’uburyo yigeze kuruta urwo ruhinja mu gihuru muri Nyakanga 2024, gusa abaturage bakarusanga rukiri ruzima.

Amakuru atangwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, avuga ko Muhoza yari amaze igihe akurikiranywe kubera imyitwarire mibi ku mwana we.

Yafashwe nyuma yo kurwana n’uwo babyaranye, akagera aho ashyira umujinya ku mwana we aramuhondagura. Abaturanyi babonye uruhinja rwanira cyane bagira amakenga, maze bamubaza icyabaye, abemerera ko se w’umwana ari we wamubabaje.

Muhoza Clémentine yari yaratawe muri yombi mu minsi yashize kubera kuruta uruhinja mu gihuru, gusa yari yararekuwe amaze kwiyemeza kurwitaho. Nyuma y’uyu mwanzuro, n’ubwo yarekuwe, imyitwarire ye ntiyahindutse, bikaba byatumye afatwa kongera guhohotera umwana we.

Nyuma yo kumva ibyabaye, nyirakuru w’umwana, se w’umusore wamubyaranye, yiyemeje gufata uruhinja akajya arurera. Umuyobozi w’Akarere wungirije, Umuhoza Pascasie, yashimiye abaturage n’abandi bafatanyabikorwa batanze amakuru ku kaga kari ku buzima bw’uruhinja.

Yanenze cyane abatera inda abakobwa bakanga kwita ku bana babyaranye, abasaba kugira umutima wa kibyeyi no gufatanya kurera abana igihe cyose, kabone n’iyo byaba bitagikunda hagati yabo n’abo babyaranye.

Umuyobozi wungirije w’Akarere, Umuhoza Pascasie, yagarutse ku kibazo cy’abangavu baterwa inda, avuga ko iyi ari imwe mu mpamvu zituma abana bavuka bakurira mu bibazo bikomeye. Yongeyeho ko bagiye gukomeza gukora ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo kigabanyuke, kuko abana bakomeje kubaho mu kaga kubera amakimbirane hagati y’ababyeyi babo.

Uyu mukobwa Muhoza Clémentine yashyikirijwe RIB, aho agomba gukurikiranwa ku byaha byo guhohotera umwana we.