Connect with us

NEWS

RIB yataye muri yombi abayobozi b’utugari batatu bakurikiranyweho kurigisa amafaranga ya ‘Mituweli’

Published

on

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Rugano, Runege, na Gatovu two mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe, bakurikiranyweho kurigisa amafaranga y’imisanzu y’abaturage agenewe kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mituweli). Aba bayobozi batatu batawe muri yombi ku wa 10 Nzeri 2024.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko hari abaturage bavuze ko batanze imisanzu yabo kugira ngo bishyurirwe mituweli, ariko amafaranga yabo ntiyagezwa aho agomba kwishyurwa.

Iyi misanzu yagombaga kunyuzwa ku buryo butandukanye burimo konti za RSSB mu mabanki no kwifashisha aba-agents b’Irembo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yemeje ko aba bayobozi bari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane uruhare rwabo mu irigiswa ry’iyi misanzu. Yagize ati: “Hari uburyo butandukanye abaturage bakoresha bishyura ubwisungane bwabo, ariko ubu ni bumwe mu bwagize ikibazo. Ntabwo biri buce intege ubundi, barakomeza kwifashisha ubundi buhari.”

Meya Niyomwungeri ntiyatangaje umubare nyirizina w’imisanzu yanyerejwe ndetse n’ingaruka byagize ku baturage, kuko byabangamira iperereza. Gusa ikibazo gikomeye kiriho ni uko abagizweho ingaruka n’iri rigiswa bashobora kutabasha kwivuza, mu gihe umwaka mushya wa mituweli wa 2024/2025 ugeze mu kwezi kwa gatatu.

Kugeza ubu, ubwitabire mu gutanga imisanzu ya mituweli mu Karere ka Nyamagabe bugeze ku 83.24%, mu gihe Umurenge wa Musebeya, ugaragaramo iki kibazo, uri ku mwanya wa 11 mu mirenge 17, ufite ubwitabire bwa 82.65%.