NEWS
Hamenyekanye ibyo Abahagarariye FLN na FDLR n’Igisirikare cy’u Burundi bamaze iminsi baganiriye
Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aremeza ko abahagarariye imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ari yo FDLR na FLN, bamaze iminsi baragirana ibiganiro n’Igisirikare cy’u Burundi (FDNB). Ibi biganiro byabereye mu hoteli zo mu turere twa Cibitoke na Kayanza, ahatandukanyijwe n’ishyamba rya Kibira, aho inyeshyamba za FLN zimaze imyaka myinshi zifite ibirindiro.
Izi nama zahuje abayobozi b’izi mitwe, barimo: Lt Gen Hamada Habimana, Umugaba w’Ikirenga wa FLN,Gen Ntawunguka Pacifique uzwi ku izina rya Omega, uyobora igisirikare cya FDLR,Gen de Brigade Antoine Hakizimana uzwi nka Jeva, umuyobozi w’igisirikare cya FLN,Colonel Honoré Hategekimana, umwe mu bakomeye muri FLN.
Ku ruhande rw’u Burundi, abitabiriye ni abayobozi bakuru mu butasi bwa gisirikare ndetse n’abayobozi b’inzego za leta, n’ubwo amazina yabo ataratangazwa.
Ibitekerezo biravuga ko FDNB yatumije izi mpande mu nama mu rwego rwo gukemura amakimbirane yari ari hagati y’abayobozi ba FLN, aho byagaragaye ko hari bamwe muri bo barebana ay’ingwe. By’umwihariko, Gen Hamada bikekwa ko yavuganaga na Aloys Nzabampema, umuyobozi w’inyeshyamba za FNL, bigatuma ubutegetsi bw’u Burundi bwikanga ko uyu Nzabampema yaba afite imikoranire n’u Rwanda.
Iyi nama ngo yari no kugamije kongera morali y’abarwanyi ba FLN bari mu ishyamba rya Kibira no kureba uko abarwanyi ba FDLR bongererwa mu bushobozi, mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Hari amakuru y’uko izi mpande zombi zishaka kohereza abarwanyi babarirwa mu bihumbi hafi y’umupaka w’u Rwanda.
Amakuru avuga ko Guverinoma y’u Burundi ikomeje kwiyegereza iyi mitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko FDLR na FLN, mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiye aherutse kwerekana ko ashyigikiye umugambi wo guhungabanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Mu mpera za 2023, Perezida Ndayishimiye yatangaje ko ashyigikiye umugambi wo guhirika Perezida Paul Kagame.
Gitega, umurwa mukuru w’u Burundi, umaze igihe wita Kigali “umuturanyi mubi”, ndetse mu kwezi kwa Mutarama, ubutegetsi bw’u Burundi bwafunze imipaka ihuza ibi bihugu bibiri, bushinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Gusa, Leta y’u Rwanda yakunze guhakana ibi birego, ivuga ko nta mutwe uwo ari wo wose ikorana na wo mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Burundi.
U Burundi bufite imikoranire isanzwe na FDLR mu guhangana n’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Congo, aho ubutegetsi bwa Congo na Gitega bushinja u Rwanda gushyigikira uwo mutwe. Ibi bikorwa biragaragaza ko ubucuti bwa Gitega na Kigali bukomeje kuzamo agatotsi, bikaba bishobora kugira ingaruka ku mutekano w’akarere muri rusange.