Connect with us

NEWS

Ruhango: Yashenguwe no gusenyerwa inzu yubakiraga nyina w’imyaka 80

Published

on

Umuturage witwa Ntakirutimana Eugene yashegeshwe n’igihombo yatewe no gusenyerwa inzu yari yubakiraga nyina w’imyaka 80, mu Mudugudu wa Nyabitare, Akagari ka Rwoga, Umurenge wa Kabagali, Akarere ka Ruhango.

Ntakirutimana avuga ko yashakaga gukura umubyeyi we mu manegeka y’inzu y’icyumba kimwe acumbitsemo, ariko yasanze ahuriranye n’ibibazo byo kutubahiriza amategeko.

Ntakirutimana, utuye mu Karere ka Musanze kubera akazi, yatangaje ko hashize amezi arenga abiri yubaka iyi nzu, ariko abayobozi b’Akagari ka Rwoga bayisenye igiye gusakarwa. Ati: “Nari nubatse inzu ya mukecuru wanjye kugira ngo mukure mu kazu k’icyumba kimwe abamo, ariko ubuyobozi bw’Akagari buyisenya ngiye kuyisakara.”

Abaturanyi bavuga ko nubwo Ntakirutimana yari afite umugambi mwiza wo gufasha umubyeyi we, yubatse mu kabande, ahantu hatemewe, kandi ntacyo yasabye ubuyobozi. Umwe mu baturanyi yagize ati: “Umuhungu we yubatse atatse uburenganzira, bikarangira Gitifu na SEDO bayisenye.”

Ntivuguruzwa Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagali, ubu uri mu kiruhuko, yavuze ko gusenya iyo nzu byatewe n’uko yari yubatse ahatemewe, ati: “Yari yubatse mu kabande kandi nta burenganzira yahawe. Ntabwo twari kumwemerera gukomeza kubaka mu buryo bushyira ubuzima bw’umuturage mu kaga.”

Ushinzwe iterambere mu Kagari ka Rwoga, SEDO, yatangaje ko Ntakirutimana yubatse rwihishwa, akitwikira ibikorwa by’amatora, kandi yubaka mu gace kamaze kwemezwa ko ari kabande. Yagize ati: “Yubakaga mu kabande hatemewe kandi yari yasabwe gushaka ikindi kibanza, ariko yanze kubyumva.”

N’ubwo inzu y’uyu mukecuru yasenywe, SEDO yemeje ko uyu mukecuru afite gahunda yo kubakirwa hamwe n’abandi bakeneye kwimurwa, kandi bizakorwa hakurikijwe ubushobozi buhari.

Abaturage b’Akarere ka Ruhango bavuga ko abatuye nabi bagomba kwitabwaho hakiri kare, cyane ko abenshi bafite ubushobozi buke bwo kwishakira amacumbi meza. Basaba ko gahunda yo kubakira abatishoboye yihutishwa mu rwego rwo kurinda abantu ibibazo by’umutekano muke w’inzu batuyemo, by’umwihariko mu bihe by’imvura.

Ntakirutimana Eugene, wari wubakiraga nyina inzu, yahamagariye ubuyobozi ko bugomba gufata ingamba zitabangamiye abaturage kandi buzirikana ku kuborohereza mu gihe bagira ubushake bwo kwifasha. Gusa, ubuyobozi bwemeje ko amategeko agomba kubahirizwa kugira ngo hubakwe mu buryo bwemewe kandi butanga umutekano.