Connect with us

NEWS

Nyamasheke : Batiri ya telefoni yatwitse inzu y’umuryango w’abantu 7

Published

on

Inzu y’umuryango wa Rwamuhizi David, utuye mu Kagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yatwitswe n’inkongi y’umuriro kuwa 9 Nzeri, bikekwa ko batiri ya telefoni yaturitse ari yo yateje impanuka. Iyi nkongi yasenye inzu y’uyu muryango ugizwe n’abantu barindwi, harimo umugore n’abana batanu.

Iyi nkongi yatangiye ubwo Rwamuhizi yari mu rugo wenyine, mu gihe umugore we n’abana batanu bari bari hanze. Umuriro wakongoye inzu, igikoni n’ubwiherero byose, ndetse n’ibikoresho bifite agaciro kagera kuri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda byangirikiye muriyo nkongi. Nubwo abaturage bagerageje kuzimya, umuriro wabarushije imbaraga byose birakongoka.

Byiringiro Gentil, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Raro, yavuze ko hakekwa ko inkongi yatewe na batiri ya telefoni yacometse ku mashanyarazi. Yagize ati: “Harakekwa ko imwe muri bateri za telefoni yasize ihereranye n’umugozi wa sharijeri ikaba yaje guturika, bikaba aribyo byateje inkongi. Nubwo iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyateye inkongi neza, turakeka ko iyi batiri yateje ikibazo.”

Mu Nteko y’Abaturage yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri, ikibazo cyo gushyira umuriro muri bateri zitari muri telefoni zifite umutekano cyagarutsweho, abaturage bakangurirwa kubyirinda mu rwego rwo kugabanya ibyago nk’ibi.

Akarere ka Nyamasheke kimaze iminsi kibasiwe n’inkongi z’umuriro zisenya inzu z’abaturage mu Mirenge inyuranye, aho abenshi basaba ubufasha bwihuse. Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko bagiye gukorera ubuvugizi uyu muryango kugira ngo ubone aho kuba mu bihe by’imvura bigiye kwinjira.

Nubwo hari abavuga ko inkongi zibasiga mu bwigunge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa Byiringiro yemeje ko bagiye kwihutira gukorera ubuvugizi uyu muryango wabuze icumbi, kugira ngo ubone aho kuba heza.

Iyi nkongi yongeye kwibutsa abaturage akamaro ko gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bifite umutekano kandi bagafata ingamba zo kwirinda ibyago bishobora guturuka ku bikoresho bidakoreshejwe neza.