Connect with us

NEWS

Rusizi: Umusaza yasanzwe yimanitse hakekwa ko yarafite agahinda gakabije

Published

on

Sembeba Anicet w’imyaka 63 wabaga mu nzu ya wenyine mu Mudugudu wa  Gasarabuye, Akagari ka Kiziguro, Umurenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye hakekwako yiyahuye kubera agahinda gakabije.

Uyu musaza abaye wa 5 upfuye yiyahuye muri uyu Murenge mu mezi atarenga 10 ashize.

Umwe mu baturanyi be yavuze ko uyu mugabo yari yararahiye ko atazigera ashaka umugore ndetse ngo ntibazo impamvu yafashe iki cyemezo, ndetse ngo hari n’umukobwa wigeze kumwishuingiraho ariko asubirayo amutwitiye inda y’amezi abiri ntiyagaruka.

Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, ni bwi batunguwe no kumva ko uwo musaza yasanzwe mu mugozi amanitse bigakekwa ko yiyahuye kubera agahinda gakabije.

Umuturanyi we yabwiye Imvaho Nshya  dukesha iyi nkuru ati: “Mugitondo inkuru yatugezeho ko  basanze amanitse mu mugozi yiyahuye dukeka ko kaba ari agahinda gakabije kamweguye akumva gupfa bimurutira gukomeza kubaho ubwo buzima yafataga nk’ubutagira ibyiringiro.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu Habimana Emmanuel, yemereye Imvaho Nshya amakuru y’urupfu rw’uyu musaza, avuga ko mu kwibana kwe yajyaga afatwa n’indwara zitazwi bakavuga ko ari abadayimoni.

Gitifu Habimana ati: “Kubera ko byari bizwi ko yibana mu buzima nk’ubwo, abaturage bajyaga banyura iwe mugitondo na nimugoroba, bakamusuhuza, bakumva uko ahumeka. Muri iki gitondo rero banyuzeyo barasuhuza bumva ntiyikirije kandi urugi rukingiye imbere, bagira amakenga barukinguye bakubitana n’umurambo umanitse mu kagozi mu ruganiriro rw’akazi yabagamo ni ko gutabaza tuhageze dusanga byarangiye.”

Avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise ruhagera gusa ngo mu bigaragara nta bikomere yasanganywe cyangwa ibindi bimenyetso by’ako kanya bigaragaza ko yaba yishwe.

Abaturage bavuga ko muzehe Sembeba ashobora kuba yiyambuye ubuzima kubera agahinda gakabije n’ubwigunge cyane ko nta muntu bazi bari bafitanye ikibazo.

Gitifu Habimana Emmanuel avuga ko uyu abaye uwa 5 wo muri iki kigero wiyahuye mu mezi atarenga 10 ashize, ndetse binavugwa ko muri bo batatu ari abo mu Kagari kamwe k’uyu Murenge.

Gitifu Habimana Emmauel yashimiye abaturage bagiye bakurikiranira hafi ubuzima bw’uyu musaza, ari na bo batanze amakuru y’uru rupfu rwe.

Yanasabye abaturage kujya bafashanya mu buryo bwose, abageze mu zabukuru bibana bakajya babegera bakabahumuriza bitewe n’impamvu bazi zabazarateye uko kwibana, aho kugira ngo uri wenyine abure uwo atura ibibazo bimugeza aho yumva gupfa bimurutira kubaho.

Ubwo ibi byabaga, mu Mudugudu wa  Muremure, akagari ka Murambi,umurenge wa Cyato,A ka Nyamasheke, na ho havugwa umugabo w’imyaka 43 wagerageje  kwiyahura  bamukura mu mugozi atarashiramo umwuka.

Bamujyanye kwa muganga yanegekaye, akavuga ko yabitewe n’amakimbirane n’umugore we wamunaniye.

Biteganyijwe ko nyamwigendera Sembeba ashyingurwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024.