Connect with us

NEWS

Rusizi: Hari amashuri ari kwaka amafaranga adasobanutse

Published

on

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buraburira ibigo by’amashuri bikomeje kwaka ababyeyi imisanzu irenga ku mafaranga Leta yateganyije, byabatera umutwaro ukomeye.

Iki kibazo cyagaragajwe nyuma yo kubona ibigo by’amashuri bitandukanye, birimo GS St Bruno na GS Gihundwe B, byaka ababyeyi amafaranga y’ishuri arenze ku yemewe, bigateza impungenge.

Bamwe mu babyeyi bafite abana muri ibi bigo baravuga ko basabwa amafaranga menshi cyane. Umubyeyi umwe yagaragaje ko ku ishuri rya GS St Bruno, basabwe amafaranga y’ishuri ibihumbi 28 mu ishuri ry’inshuke, mu gihe ubusanzwe ababyeyi basabwa gutanga 5000 ku gihembwe.

Muri G S Gihundwe B, amashuri y’inshuke asaba ababyeyi gutanga 4000 ku gihembwe, ibintu bitandukanye n’amafaranga yemewe na Leta.

Abayobozi b’ibi bigo bavuga ko ayo mafaranga yishyuzwa kubera ibikenerwa byihariye birimo isuku no kwita ku bana bato. Ariko, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu, Habimana Alfred, yibukije ko nta shuri ryemerewe kurenza amafaranga Leta yateganyije.

Yongeyeho ko ikindi cyakongerwa ari ibya bumvikanye n’ababyeyi ku buryo butavunanye.

Ku mashuri yisumbuye, Leta yageneye amafaranga 19,500, naho mu mashuri abanza n’ay’inshuke, ababyeyi basabwa 975, ariko ku bigo byavuzwe haruguru, ayo mafaranga bayarengeje cyane. Ubuyobozi bw’Akarere buravuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo hirindwe ko ababyeyi bakomeza gushyirwaho umutwaro uremereye.