Connect with us

NEWS

Umwuka mubi hagati ya FARDC na Wazalendo

Published

on

Amakuru ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aragaragaza ko umwuka mubi uri gututumba hagati y’Ingabo za Congo (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, itabarizwa mu Burasirazuba bwa Congo. Iyi mitwe yahamagariwe gufatanya na FARDC guhangana n’umutwe wa M23, ariko ubu hari amakimbirane n’ubwumvikane buke hagati y’abayobozi b’ingabo za RDC n’abarwanyi ba Wazalendo.

Amakuru aturuka ku kinyamakuru Africa Intelligence yerekana ko FARDC ishinja abarwanyi ba Wazalendo ko babatengushye ku rugamba, kandi ko n’ubwo Leta ya RDC yabahaye intwaro n’amasasu menshi, harimo roketi, gerenade, imbunda za AK-47, n’izindi, umubano hagati y’izi nyeshyamba n’ingabo za leta utifashe neza.

Imwe mu mpamvu zituma Wazalendo ihanganye na FARDC ni uko ba ofisiye ba RDC batitaye ku bufasha buhagije bagombaga guha imitwe y’abarwanyi, bigatuma bamwe batagerwaho n’ubufasha bw’amasasu n’ibiribwa. Hari imitwe muri Wazalendo ivuga ko ihabwa ibiribwa gusa kabiri mu kwezi, mu gihe indi ifite ibibazo byo kutabona inkunga, bigatuma itabasha kwitwara neza ku rugamba.

Ikindi kibazo gikomeye ni uko FARDC ishinjwa guhunga mu gihe urugamba rukomeye, bakasiga abarwanyi ba Wazalendo ku rugamba, bikaviramo iyi mitwe gutikirira ku rugamba rwabo na M23.

Wazalendo yari yasezeranyijwe ko abayirwanye bazinjizwa mu nzego z’umutekano za RDC nibarangiza gutsinda M23. Icyakora, kubera uburyo ibintu bimeze ndetse n’ibiganiro Kinshasa irimo ku rwego rw’akarere bigamije guhagarika intambara, abarwanyi bo muri Wazalendo batangiye kugirira amakenga ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.

Kinshasa irashaka gushyira imbaraga mu gusubiza abarwanyi ba Wazalendo mu buzima bwa gisivili binyuze muri gahunda izwi nka DDRC-S, ariko abarwanyi bamwe batangiye kwijujutira iryo sezerano, bavuga ko ritagifite agaciro.