Connect with us

NEWS

Mozambique: Maj Gen Kagame yahererekanyije ububasha na Maj Gen Ruvusha

Published

on

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024, Umugaba w’Inzego z’Umutekano zoherejwe guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique ucyuye igihe, Maj Gen Kagame Alex, yahererekanyije ububasha na Maj Gen Ruvusha Emmanuel wamusimbuye muri ubwo butumwa.

Uwo muhango wabereye mu Karere ka Mocimboa Dá Praia, Intara ya Cabo Delgado, witabiriwe abayobozi b’amabatayo yagisirikare n’ab’itsinda rya Polisi y’u Rwanda boherejwe muri ubwo btumwa, abahuzabikorwa b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS) hamwe n’abandi basirikare bakuru.

Akigera muri Mozambique ku wa 20 Kanama 2024, Maj Gen Ruvusha yasobanuriwe imiterere y’ubutumwa agiye kuyobora ndetse anafashwa kumenyerezwa agace asura ibirindiro by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda mu bice zishinzwe gucungira umutekano.

Ibyo bice biri mu nshingano z’Inzego z’umutekano z’u Rwanda birimo Mocimboa da Praia, Chinda, Palma, Afungi, Pundanhar, Macomia, Ancuabe na Pemba.

Maj Gen Ruvusha yashimiye Maj Gen Kagame asimbuye ku mirimo ikomeye bakoze yatanze umusaruro ushimishije mu kuzuza inshingano bashinzwe.

Imyaka itatu irashize, Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe mu  butumwa bwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ) wari warashinze ibirindiro mu Turere twa Mocimbao da Praia na Palma.

Ku bufatanye n’Ingabo za Mozambique, Ingabo z’u Rwanda zafashije gusenya indiri y’ibyihebe mu gihe kitageze no ku kwezi, ibyo byihebe bikwira imishwaro ndetse bimwe bifatwa mpiri bikagenda biranga aho bagenzi babo bari.

Nyuma yo gusenya indiri y’ibyihebe, hakurikiyeho ibikorwa byo kubikurikira aho byahungiye hose, ndetse hakomeza n’ibikorwa byo gufasha abaturage bakabakaba miliyoni bari barahunze ibyabo kubisubiramo.

Uko ubuzima busanzwe bukomeza kugaruka, Inzego z’Umutekano z’u Rwanda zikomeje ubutumwa bwo guharanira ko iibkorwa by’iterabwoba biranduka burundu muri ako gace.

Iki cyiciro ni icya kane cyoherejwe guhera muri Nyakanga 2021 ubwo Guverinoma ya Mozambique yasabaga ubufasha, u Rwanda rukaba rwariyemeje gutanga ubutabazi aho bukenewe hose byaba binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye cyangwa ubufatanye n’ibihugu bibukeneye.