Published
3 months agoon
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rutsiro barasaba Ubuyobozi bw’Igihugu kubarenganura nyuma yo gukurwa inka bahawe muri gahunda ya Girinka, bavuga ko zatwawe mu buryo butasobanutse.
Aba baturage bavuga ko izi nka bari bazimaranye imyaka ibiri bazitaho, none bazambuwe batabisobanuriwe. Icyakora, ubuyobozi bw’Umurenge wa Boneza burahakana iki kibazo, buvuga ko butigeze bubimenyeshwa.
Hakizimana Christophe, umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kaganza, Akagari ka Remera, Umurenge wa Boneza, avuga ati: “Navuye kwahirira inka nahawe na Perezida Kagame, nsanga bayitwaye. Babwiye ko ari abari kumwe na mudugudu bayitwaye, ibintu mbona nk’akarengane, nsaba ko nasubizwa inka yanjye.”
Yongeyeho ko yari amaze imyaka ibiri ayitaho, agasaba ko yasubizwa ibyamugendeyeho mu gihe yari ayifite.
Nyirabashyitsi Martha nawe afite ikibazo nk’icya Hakizimana. Yavuze ati: “Navuye kwahira ubwatsi, ngeze mu rugo nsanga inka bayitwaye, maze bansubiza amafaranga 500 Frw gusa, nk’igiciro cy’ikiziriko, kandi nari maze imyaka ibiri nyitaho.”
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Boneza, Munyamahoro Muhizi Patrick, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, yahakanye ko atigeze amenyeshwa iki kibazo mu mezi icyenda amaze ayobora uyu murenge.
Yagize ati: “Icyo kibazo sinari nkizi, kandi mu gihe maze muri uyu murenge nta muturage wigeze anshikiriza icyo kibazo. Abo baturage bakigaragaza, nibaze tugikemure.”
Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko izi nka zishobora kuba zarakuwe abaturage mbere y’uko Munyamahoro agera muri uyu murenge.
Amakuru kandi agaragaza ko Munyamahoro aherutse gutangaza ko izi nka zakuwe abaturage kuko batari bazishoboye, kandi ubu hateganyijwe kubashakira amatungo magufi bashobora kwitaho nk’uburyo bwo kubafasha.