Connect with us

NEWS

Gatsibo: Barataka ibiciro bihanitse byo gushyingura mu irimbi

Published

on

Abaturage bo mu Murenge wa Gasange mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko babangamiwe no kuba ibiciro by’irimbi byarazamuwe bigashyirwa ku 31,800 by’amafaranga y’u Rwanda, bikaba  bikomeje kubabera ihurizo mu gihe hari uwagize ibyago.

Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bavuze ko ibiciro by’irimbi biri hejuru bitigonderwa na benshi, bityo abadafite ubushobozi gushyingura ababo akaba ari ihurizo.

Abaturage kandi bavuga ko bashingiye ku kuba ubutaka bwashyizwemo irimbi ari ubwa Leta, habaho kugabanya igiciro.

Mutabaruka Emmanuel ati: “Umuntu yitaba Imana yajya gushyingura bakabanza kumusaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 31 800 kandi ayo mafaranga ni menshi. Buri wese ugiye gushyingura ari kugorwa no kuyabona kuko umuntu apfa adutunguye ndetse wakongeraho ay’isanduku 40 000 Frw ndetse na 40000 Frw by’imodoka bikaba ikibazo ku buryo hari abagurisha amasambu, inka n’andi matungo kugira ngo tubone ubwo bwishyu.”

Rukara James nawe ati: “Kubera ubutaka ari ubwa Leta butari ubw’umuntu runaka, twifuza ko batugabanyiriza ibiciro kuko amikoro dufite ni make. Ufite umutungo arawugurisha ariko kandi hari n’abatawufite bishakisha cyangwa bakodesha. Turasaba ko twafashwa kugabanyirizwa kiriya giciro twiyushyuzwa.”

Nyiramana Anne ati: “Turasaba ko amafaranga twishyuzwa yagabanywa kuko ntiduhita tuyabonera icyarimwe. Kuba umuntu yagira ibyago ariko agasigara mu bukene bimaze iki koko? Nyuma yuko umuntu avuye mu mubirir n’abasigaye baba bakeneye kubaho”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze iki kibazo bakimenye kandi ko bafatanyije n’Inama Njyanama bagihaye umurongo aho hemejwe ko igiciro kitagomba kurenga 20 000 by’Amafaranga y’u Rwanda, hanyuma utishoboye agafashwa gushyingura uwe.

Yagize ati: “Mbere igiciro cyari ibihumbi 30 kandi niyo yari yemejwe na njyanama y’akarere bivuye ku bihumbi 20 abaturage batangaga. Nyuma abaturage bakomeje kudusaba ko twahindura ibiciro, hanyuma mu kubisuzuma dusanga ibyifuzo by’abaturage biri muri Njyanama y’Umurenge ndetse idusaba ko ibyifuzo by’abaturage byakumvwa ariko birangira byemejwe ndetse na Njyanama y’Akarere irabyemeza.”

Yakomeje agira ati: “Ubu ni amafaranga ibihumbi 20 ku marimbi yose yo mu cyaro yaba ayo bavuga ko ari VIP n’andi kandi umuturage utishoboye bigaca mu isibo no mu Mudugudu atuyemo bakabisinya ko atishoboye, hanyuma umurenge ukamuha ikibanza cyo gushyinguramo uwe kandi ntibivuze utayafite adakwiriye gushyingura kuko inzego bireba zizajya zibyemeza afashwe.”

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yihanangiriza abagishyingura mu ngo, aho isaba ko byibuze buri Murenge ugomba kuba ufite irimbi ushyinguramo.

Gusa nubwo ibi bimaze igihe bisabwa, ntibirubahirizwa hose kuko usanga nko mu bice by’icyaro nta marimbi ahari cyangwa abandi bagahitamo gushyingura mu ngo batinya ibiciro biri hejuru.