NEWS
Umuhungu wa Perezida Biden yemeye ko yanyereje umusoro
Umuhungu wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Hunter Biden, yemeye ibyaha ashinjwa bijyanye no kutishyura umusoro mu gihe yinjizaga amafaranga menshi akorera mu bigo mpuzamahanga. Ibi byaha byatumye yemera kugirana amasezerano n’Ubushinjacyaha kugira ngo urubanza ruhagarare, nyuma yo kwemera ko atishyuye imisoro igera kuri miliyoni 1,4 z’amadolari hagati ya 2016 na 2019.
Ibi byaha bifitanye isano n’igihe yari mu nama z’ubutegetsi bw’ibigo nka Burisma cy’Abanya-Ukraine na CEFC China Energy cy’Abashinwa. Aho yabonye amafaranga angana na miliyoni zirindwi z’amadolari, Hunter yamenyesheje ko yagiye ayakoresha mu bintu bihenze birimo kugura imodoka, hoteli, no gukoresha ibiyobyabwenge, ariko ntiyatekereza kwishyura umusoro w’ibyo yinjizaga.
Mu kirego cyatanzwe mu Ukuboza 2023 n’Ubushinjacyaha bwo muri California, Hunter yashinjwe n’ubundi kuba yarakoresheje nabi umutungo, ariko yari yabanje kuvuga ko iperereza ryakozwe kubera inyungu za politiki yo kurwanya se, Perezida Joe Biden.
Nyuma yo gutahura ko abashinjacyaha banze kumurekura ngo yishyure imisoro atarafungwa, Hunter yahisemo kwemera ibyaha. Me Abbe Lowell, wunganira Hunter, yavuze ko umukiriya we yafashe iki cyemezo ngo arinde umuryango we kumuhamagara mu rukiko no kongera kwandagazwa nk’uko byari byabaye mu rubanza rwabereye muri Delaware muri Kamena 2024.
Kuri ubu, Hunter arategereje gukatirwa igifungo cy’imyaka 17 n’ihazabu y’amadolari hagati ya 500.000 na miliyoni 1, nyuma yo kwemera ibyaha icyenda byo kutishyura imisoro.
Uru rubanza rukurikiranye n’ibindi byaha yari amaze gukatirwa muri Kamena 2024, birimo kuba yaragurishije imbunda igihe yari akoresha ibiyobyabwenge, bishobora kumusaba igifungo cy’imyaka 25.
Ibi byaha bya Hunter Biden byatumye umuryango we, cyane cyane Perezida Joe Biden, ahura n’ibibazo by’amategeko biturutse ku mishinga myinshi Hunter yakoze hanze y’igihugu.