NEWS
NYAGATARE: Yafatiwe mu cyuho agerageza gutanga ruswa y’arenga ibihumbi 101Frw
Mu Karere ka Nyagatare, Polisi y’u Rwanda yafashe umugore wageragezaga gutanga ruswa y’ibihumbi 101 Frw kugira ngo abapolisi bamurekure we n’abasore babiri bamukoreraga, nyuma yo gufatirwa mu bikorwa bitemewe birimo gucuruza amasashe n’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.
Uyu mugore yafatiwe mu Murenge wa Rwempasha, Akagari ka Bishenyi ku wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri 2024, aho yari ashinjwa kuba ari we wategetse ko binjiza mu gihugu amasashe ibihumbi 160, hamwe n’amalitiro 15 ya Kanyanga yasanzwe iwe mu rugo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko habanje gufatwa abo basore babiri bari batwaye ayo masashe, hanyuma bakavuga ko yari abayatumye. Polisi yaje gusaka iwe mu rugo, aho basanze n’ibindi bihamya by’uko yari afite amasashe n’amakanyanga.
Uyu mugore yahise yemera ko ayo masashe yari aye, kandi ko basanzwe bayamuzanira akajya kuyagurisha mu karere ka Kirehe. Gusa, yashatse guha abapolisi ruswa ngo bamurekure, ariko ntiyabigeraho.
SP Twizeyimana yongeye kwibutsa abantu bakora ubucuruzi bwa magendu n’ibitemewe mu gihugu ko bagomba kubihagarika, kuko inzego z’umutekano zimaze gutahura amayeri yose yo kubikora. Yanasabye kandi buri wese kwirinda gutanga ruswa igihe yafashwe, kuko bizamura ubukana bw’ibihano.
Abo bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwempasha kugira ngo bakorerwe dosiye ku byaha bakurikiranyweho.
SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanga amakuru atuma ibyaha bikumirwa, asaba ko ubufatanye n’inzego z’umutekano bukomeza kugira ngo hirindwe ibyaha mu muryango nyarwanda.