NEWS
Muhanga: Abantu 12 bambura abantu nijoro bafashwe
Mu ijoro rishyira kuwa 5 Nzeri 2024, mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, hafashwe abantu 12 bakekwaho kwitwikira ijoro bakambura abaturage utwabo.
Aba bafashwe mu mukwabu wakozwe ku bufatanye na polisi, aho bagizwe n’abasore benshi ndetse n’abandi bafite imyaka iri hagati ya 35 na 40.
Abafashwe barimo babiri b’imyaka 40, umwe w’imyaka 38, undi w’imyaka 35, mu gihe abandi bose bari munsi y’imyaka 30.
Aba bantu bari basanzwe bazwiho ibikorwa byo kwambura abaturage ibintu by’agaciro birimo ama telefone, mudasobwa, amafaranga n’ibindi.
Babikoreraga mu ijoro, bakajya mu bice bitandukanye by’umujyi wa Muhanga, bagateza umutekano muke mu baturage n’abagenderera umujyi.
Umuyobozi w’umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Claude, yemeje ko iri fatwa ry’aba bantu ari kimwe mu bikorwa bigamije kwimakaza umutekano w’abaturage.
Yavuze ko iki gikorwa cyo gushakisha abajura cyakomeje kandi ko inzego z’umutekano ziri maso kugira ngo ibibazo by’umutekano muke bihashywe burundu.
Yagaragaje ko abari kwishora muri bene ibi bikorwa bibi ari urubyiruko, asaba ko bagomba kureka kwishora mu bikorwa by’ubujura. Yabibukije ko igihugu gifite amahirwe menshi yo gukora no kugera imbere, harimo n’inguzanyo zigenerwa imishinga y’urubyiruko.
Abafashwe bose bamaze kugezwa mu kigo ngororamuco cya Muhanga, aho bazakomeza gukurikiranwa. Ingamba zo gukumira no kurwanya ubujura mu bice bitandukanye by’akarere ka Muhanga zizakomeza kugira ngo umutekano w’abaturage wubakwe.