Connect with us

NEWS

Uko ibigo by’amashuri byiteguye bite mu guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende

Published

on

Mu gihe umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uteganyijwe gutangira ku wa 9 Nzeri 2024, ibigo by’amashuri mu Rwanda biritegura guhangana n’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende (Monkey Pox) nyuma y’uko habonetse abarwayi babiri ba mbere mu gihugu.

Minisiteri y’Ubuzima n’iz’uburezi zashyizeho ingamba zikomeye zo gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo mu bigo by’amashuri, aho hahurira abanyeshuri benshi, bikaba bishobora gutuma icyorezo kibona umwanya wo gukwirakwira byihuse.

Minisiteri y’Ubuzima yohereje ibikoresho by’ubwirinzi mu bigo by’amashuri, birimo inyandiko zisobanura ibimenyetso by’Ubushita bw’Inkende n’uburyo bwo kwirinda. Izi nyandiko zagejejwe ku bigo by’amashuri byose, hakiyongeraho impapuro nini zimanikwa ku bikuta n’ahantu hahurira abanyeshuri, zifasha kubibutsa isuku n’amabwiriza yo kwirinda.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu ndetse n’abashinzwe uburezi mu turere batangiye amahugurwa yo kumenya gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo. Amahugurwa arimo nko gusuzuma ibimenyetso by’indwara, gupima umuriro, no gufasha abanyeshuri bakekwaho ko banduye iki cyorezo kujyanwa ku bitaro.

Abayobozi b’ibigo, nka Ingaboyayesu Jacques, uyobora Collège de Bethel APARUDE mu Ruhango, na Hakuzimana Esri, uyobora Ecole des Sciences de Gisenyi, bagaragaje ko barimo gushyira mu bikorwa ingamba za Minisiteri y’Ubuzima, zirimo kwitwararika ku isuku rusange, kwirinda kwikubanaho, kudatizanya imyambaro cyangwa ibikoresho by’isuku, no gukaraba neza mbere yo kwinjira mu bigo.

Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko izohereza abakozi bayo ahafatira imodoka zibasubiza mu mashuri kugira ngo bibutse abanyeshuri kubahiriza amabwiriza yo kwirinda. Ibi birakorwa mu gihe mu Rwanda hamaze kugaragara abantu bane banduye Ubushita bw’Inkende, ariko bose bakaba baravuwe bagakira.

Izi ngamba zose zigamije kwirinda ko iki cyorezo cyakwirakwira mu mashuri kandi zikubiye mu bikorwa bihuriweho n’inzego z’uburezi n’ubuzima.