NEWS
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko Abanyeshuri bagiye mu yisumbuye baba bashaka kwiga mu bigo by’amashuri bitarenze 20
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko umubare munini w’abanyeshuri bajya mu mashuri yisumbuye bifuza kwiga mu bigo bike cyane byubashywe mu Rwanda, nyamara ibyo bigo bifite imyanya mike yo kwakira abashya.
Urugero, amashuri nka Collège St André n’Indatwa ahabwa ibyifuzo byinshi cyane, ariko umubare w’abanyeshuri bashobora kwakirwa ni muto cyane ugereranyije n’abasaba.
Mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, imyanya y’abanyeshuri icumbikirwa ni ibihumbi 17, mu gihe abinjira mu mwaka wa kane mu mashuri biga babamo bateganyirijwe imyanya ibihumbi 64.
Abanyeshuri benshi bagahabwa ibigo batahisemo kubera umubare munini w’abasaba kwiga mu bigo bike bifite izina ryiza mu burezi.
Urugero rw’amashuri asabwa cyane ni Collège St André, aho abanyeshuri basaga ibihumbi 14.966 basabye imyanya 159, cyangwa Groupe Scholaire St Aloys Rwamagana yasabwe n’abanyeshuri 22.988, nyamara ikigo gifite imyanya 120 gusa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, yagaragaje ko 7.4% by’abanyeshuri b’abatsinze aribo bahawe ibigo bifuzaga, mu gihe 92.6% bagiye mu bindi bigo. Umubare w’abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza wanganaga na 202.021, abatsinze bakaba 195.463.