Connect with us

NEWS

Hatahuwe uburozi mu biro bya Minisitiri w’Ubutabera

Published

on

Mu biro bya Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Constant Mutamba, hatahuwe uburozi bikekwa ko bwari bugamije kumwica.

Aya makuru yatangajwe ku wa 4 Nzeri 2024 n’ibiro bye, byemeje ko Ishami rya Polisi ya RDC rishinzwe gusuzuma uburozi ari ryo ryahishuye iri shusho ry’uburozi.

Uburozi bwari mu buryo bw’agafu k’umweru bwari bwanyanyagijwe ahantu hatandukanye mu biro bya Minisitiri, harimo ku meza, ku ntebe, kuri clavier ya mudasobwa, ku mashini itanga umuyaga (ventilator), munsi ya ‘tapi,’ no mu mpapuro.

Hari kandi n’amazi yamenwe mu mashini ikonjesha ibiribwa n’ibinyobwa (frigo) na yo bikekwa ko yari arimo uburozi. Uretse ibi, mu misarane y’ibyo biro hagaragaye imyuka (gas) ikarishye bikekwa ko na yo ari uburozi.

Abantu benshi bakoreraga muri ibi biro babikoreragamo igihe ubu burozi bwashyirwagamo, basuzumwe n’abaganga, maze bigaragara ko barozwe. Ubu bari kuvurwa kugira ngo ubuzima bwabo bukomeze kumera neza.

Nubwo ibi byagaragaye, Minisiteri y’Ubutabera ntiyasobanuye niba hamenyekanye ababa barashyize ubu burozi muri ibi biro cyangwa niba iperereza rikomeje. Ibyavuye muri iri suzuma birerekana ko hari abagize umugambi wo kugirira nabi Minisitiri Mutamba n’abakozi b’ibiro bye.