Connect with us

NEWS

Cabo Delgado: ibyihebe byagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda

Published

on

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, ibyihebe byiyitirira Islam byagabye igitero ku ngabo z’u Rwanda zari mu irondo mu karere ka Mocimboa da Praia, mu ntara ya Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambique.

Iri gitero ryabaye mu ma saa yine na 15 z’ijoro, ubwo abaterabwoba bateze igico ku ngabo z’u Rwanda, bikaviramo kurasana gukomeye.

Umuyobozi w’akarere ka Mocimboa da Praia, Sergio Cipriano, yatangaje kuri Televiziyo ya Mozambique (TVM) ko muri icyo gico, umukobwa w’imyaka 16 yahasize ubuzima.

Abaterabwoba bahise bahunga nyuma yo gutera. Amakuru ku bakomeretse cyangwa abapfuye ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda n’abaterabwoba ntaraboneka.

Bikekwa ko itsinda ry’abaterabwoba ryari rito, rigizwe n’abantu barindwi cyangwa umunani. Nyuma y’icyo gitero, umutekano wagarutse mu gace ka Mocimboa da Praia, aho abaturage basubiye mu mirimo yabo isanzwe, harimo abarobyi n’abahinzi.

Cipriano yasabye abaturage gukomeza kuba maso no gutanga amakuru y’ibikorwa by’amayeri yose byagaragara, kugira ngo umutekano ukomeze kugenzurwa neza.

Nubwo hari andi makuru avuga ko hashobora kuba hari ikindi gitero, ubu bikomeje gukorwaho iperereza, kandi nta bimenyetso bifatika byari byemezwa ku bijyanye n’amasasu yumvikanye ahandi.

Abapolisi n’ingabo za Mozambique n’u Rwanda barakomeje ibikorwa byo gucunga umutekano mu karere.

Ivomo:Bwiza