Connect with us

NEWS

RDF na FARDC barateganya gukora Operasiyo y’iminsi 5 yo gutsinsura FDLR

Published

on

Ku wa 29 no ku wa 30 Kanama 2024, habereye inama y’ibanga mu karere ka Rubavu ihuza abakuru b’ubutasi b’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), na Angola, aho bakomeje kuganira ku ngingo yo gusenya umutwe witwaje intwaro wa FDLR.

Iyo nama yari igamije kwiga ku buryo bwo gukemura ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa RDC, aho FDLR ishinjwa kuba nyirabayazana.

Intumwa z’u Rwanda zari ziyobowe na Brig Gen. Jean Paul Nyirubutama, Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza (NISS).

RDC yari ihagarariwe na général-major Christian Ndaywel ukuriye ubutasi bwa gisirikare, mu gihe Angola yari ihagarariwe na Matias Bertino Matondo, ukuriye ubutasi bwo hanze muri icyo gihugu.

Abitabiriye inama bashyize umukono kuri raporo yerekeye amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, aho hemejwe gahunda ihuriweho yo gusenya FDLR.

Iyo gahunda igizwe n’ibyiciro 10 izamara iminsi 120, ikaba izakurikiranwa n’inzego z’ubutasi n’iz’ubutasi bwa gisirikare z’ibihugu byose byavugaga mu nama.

Ibitero bihuriweho bya FARDC n’Ingabo z’u Rwanda ni byo biteganyijwe mu rwego rwo gusenya FDLR, bizamara iminsi itanu. Nyuma yo gusenya uyu mutwe, u Rwanda ruzakuraho ingamba z’ubwirinzi rwari rwarashyizeho, hakazabaho gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’uyu mutwe bazemera gutaha.

Iyi gahunda izakurikirwa n’ibiganiro byo gushyiraho urwego ruhuriweho n’u Rwanda na Congo mu rwego rwo gukurikirana ko umutekano w’ibihugu byombi udahungabanywa.

Kugeza ubu itariki y’itangira ry’iyo gahunda ntabwo iramenyekana neza, ariko izaganirwaho mu nama izahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC i Luanda muri Angola muri uku kwezi.

Ivomo: Bwiza