NEWS
Umujyi wa Kigali ugiye kubaka amacumbi ahendutse
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasohoye itangazo rivuga ko bugiye kubaka inzu ibihumbi 10 zihendukiye abaturage mu gihe cy’imyaka itanu, zizubakishwa ibikoresho bikorerwa mu Rwanda. Izi nzu zizafasha guhangana n’ikibazo cy’ubukene mu bijyanye n’amacumbi no gufasha abatuye umujyi kubona aho batuye ku giciro cyoroshye.
Abaturage b’Umujyi wa Kigali biyongera umunsi ku munsi, aho imibare y’ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko bafite abaturage barenga miliyoni 1.7, biteganijwe ko bazagera kuri miliyoni 3.8 mu 2050. Ibi bituma ikibazo cy’amacumbi gishobora kuba ingorabahizi, cyane ku baturage bafite ubushobozi buke.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko mu myaka itanu hazubakwa inzu ibihumbi 10, harimo 1000 zishya ziciriritse zimaze kubakwa. Izi nzu zizubakwa hakoreshejwe ibikoresho byakorewe mu Rwanda, bikazatuma igiciro cyo kubaka kigororoka kandi kikaba kigabanyije mu buryo buhoraho.
Meya Dusengiyumva yasobanuye ko iyi gahunda izibanda ku buryo bwo kubaka butanga umusaruro mu buryo bwo kuzigama, aribyo byatumye habaho uburyo bwo kubaka inzu zihendutse zikoresheje ikoranabuhanga rigezweho rya ‘Row Lock Bond Technology’. Ubu buryo bwemerera kubaka inzu zifite ubuziranenge ariko zigatwara amafaranga make.
Nk’uko byatangajwe, Umujyi wa Kigali uzibanda ku kubaka amacumbi ahendutse mu bice bitandukanye by’umujyi, harimo Murenge wa Gitega na Rwezamenyo, hakazakurikira ibice bya Gatenga, Nyabisindu, Kagugu, na Nyagatovu.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere imyubakire y’inzu ziciriritse mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), Emmanuel Ahabwe, yavuze ko uburyo bwa ‘Row Lock Bond Technology’ bwafashije kugabanya igiciro cy’amacumbi, aho inzu zisanzwe zigerwaho n’amafaranga menshi ubu zishobora kubakwa ku giciro gito.
U Rwanda rurateganya kugira miliyoni 5.5 z’inzu mu 2050, mu gihe abaturage bazaba barengeje miliyoni 22.1. Muri Afurika, hari icyuho cy’inzu miliyoni 52, bisaba miliyari 1300 z’Amadolari ya Amerika kugira ngo gikemuke.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abashoramari kwitabira iyi gahunda, bakongera imishinga yo kubaka inzu zihendutse, bityo bikazamura imibereho myiza y’abaturage no kurwanya ikibazo cy’ubukene mu by’amacumbi.