NEWS
Ibyiyumvo by’abasengeraga ku Musozi wa Kanyarira bahakumiriwe
Umusozi wa Kanyarira wari warabaye ikimenyabose mu Rwanda no hanze yarwo, aho abantu baturukaga mu bice bitandukanye baza kuhashakira Imana, ku bw’inkuru zakwirakwiye ko abahageze bahakura imigisha n’ibisubizo bivuye mu ijuru.
Uyu munsi, uyu musozi uherereye mu Murenge Byimana mu Karere ka Ruhango ushobora kuba intandaro yo gutabwa muri yombi, nyuma y’aho Leta y’u Rwanda ifatiye ingamba zo guhagarika ahantu hose hasengerwa hashobora gushyira ubuzima bw’abahasengera mu kaga.
Umusozi wa Kanyarira ubarurwa mu hantu 108 hasengerwa hashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga hafunzwe kugira ngo abaturage barusheho kurindwa ibyago bashobora gukura mu myizerere idashyira mu gaciro.
Kuri ubu uyu musozi washyizweho icyapa kibuza abantu kuhasengera, ku buryo uzajya ahafatirwa azajya abiryozwa n’inzego z’ubutabera.
Bamwe mu baturage bavuga ko byari bikwiye gufunga aha hantu hahuriraga abantu benshi mu by’ukuri nta mu tekano wabo bizeye, mu gihe hari abandi bavuga ko bahombye imigisha bahakuraga.
Mukantwari Marie Chantal Imvaho nshya yahuriye na we mu nzira ijya ku musozi wa Kanyarira, ari gutaha mu Murenge wa Mwendo mu Kagali ka Kigarama, avuga ko na we ari mu bakirisitu bajyaga gusengera kuri uyu musozi kandi ko yahaboneye ibisubizo byo kuva mu makimbirane yagiranaga n’uwo bashakanye.
Ati: “Uriya musozi na ririya shyamba ureba, ubwo najyaga kuhasengera nahakuye igisubizo cyo kwiyunga n’uwo twashakanye, ku buryo kuri ubu mbanye nawe neza ndetse batarahafunga na we twari dusigaye tuzana kuhasengera tugataha twishimye dufite akanyamuneza ko kuba twahuye n’Imana, ku buryo kuba abayobozi barahafunze jyewe ubu ndi mu bwigunge nta kibasha kuganira n’Imana kuko muri Kanyarira handutiraga kujya mu rusengero.”
Mukantwari akomeza avuga ko usibye kubaha ubuyobozi n’amabwiriza yashyizweho, ubundi nta handi yasengera ndetse umusi hazaba hemerewe ko abantu bahasengera ari bwo azasubira gusengera hamwe n’abandi.
Ati: “Jyewe ubundi ni uko ari ukubaha ubuyobozi n’amabwiriza yashyizweho, n’aho ubundi ndahareba nkumva nanyarukirayo nkajya gusenga ku buryo nzongera guhurira n’abantu mu masengesho igihe nzaba numva ngo Kanyarira yakomorewe abantu bashobora kuyisengeramo n’aho ubundi nzajya nsengera mu rugo.”
Nzabandora Vincent ukomoka mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga, Imvaho Nshya yasanze mu nkengero z’umusozi wa Kanyarira, avuga ko kuba ubuyobozi bwarayishyeho itangazo ribuza abantu gusengera muri kanyarira kuriwe, asa nuwataye ikizere cyo gusenga kuko kuhasengera byatumye ava mu gihombo yari yaguyemo mu bucuruzi.
Ati: “Wari uziko naje gusengera hariya hejuru muri Kanyarira ubona, ngasubizwa ku kibazo cy’igihombo nari ndi kugwamo kuko ubusanzwe nkora ubucuruzi bwa Butike? Rero kuba ubuyobozi bwarahafunze nta kindi nabirenzaho kuko n’ubu ndaza nkaharebera kure ubundi ngasengera mu mutima, ngataha kuko nta handi najya gushakira Imana atari aho nayibonye inyigaragariza igasubiza ibyifuzo byanjye”.
Mukangenzi Alphonsine, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko umuntu wese ushaka kujya gusengera mu musozi wa Kanyarira, akwiye no kwitwaza umunyamategeko uzamuherekeza mu bugenzacyaha no mu rukiko.
Ati: “Kujya gushakira Imana mu musozi wa Kanyarira ntibyemewe, kandi uzabifatirwamo azahanishwa gushyikirizwa ubutabera aburanishwe ku cyaha cyo kutubahiriza amabwiriza yashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha. Rero birakwiye ko abantu aho kugwa mu cyaha bakwiye kubahiriza amabwiriza bagasengera mu nsengero zemewe aho kwishora mu byaha, ndetse nkaba nibutsa n’ubitekereza ko azajya yitwaza umwunganizi mu mategeko wo ku muherekeza muri RIB”.
Mukangenzi akomeza yibutsa ko Abanyarwanda ko badakwiye gushyira ubuzima bwabo mu kaga bajya gushakira Imana mu misozi no mu buvumo cyangwa mu migezi.
Ati: “Jyewe icyo nakwibutsa Abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu Karere ka Ruhango, ni uko bakwiye kujya bakurikiza amabwiriza n’amategeko yashyizweho, ubundi bakirinda kujya gushakira Imana mu misozi cyangwa mu migezi, kuko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kaganisha no ku rupfu.”
Gushaka umutekano n’umutuzo mu Banyarwanda byatangiye gushyirwamo imbaraga nyuma y’itegeko ryasohotse mu mwaka wa 2018 rigaragaza ahakwiye gusengerwa hemewe n’ibisabwa ku bakwiriye kuba abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere.
Ku ikubitiro habayeho gufunga zimwe mu nsegero ziganjemo izo mu Mujyi wa Kigali zitari zujujwe ibisabwa zikongera gufungurwa ari uko zibyubahirije.
Nyuma y’imyaka itanu, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwongeye gukora ubugenzuzi mu Gihugu hose hafungwa insengero zikabakaba 8 000.
Hakurikiyeho no kugenzura imikorere y’imwe mu miryango ishingiye ku myemerere, birangira isaga 40 ifunzwe ndetse hanatangazwa insengero zikabakaba 60 zigomba gusenywa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aheruka kuvuga ko adashaka akajagari mu madini asaba Abanyarwanda kudatwarwa buhumyi mu myemerere ngo bibabuze guharanira iterambere ryabo n’iry’Igihugu.