NEWS
Ishyaka rya Perezida Tshisekedi ryacitsemo ibice
Ishyaka UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi, riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), riri mu bibazo bikomeye byatangiye muri Nyakanga 2024, bikaba byarageze aho ricikamo ibice. Ibi byatewe n’umwuka mubi hagati y’abanyamuryango baryo, biganisha ku guhangana gukomeye hagati y’abayobozi b’iri shyaka.
Ibibazo byatangiye ubwo abanyamabanga 30 ba UDPS bandikiye Umunyamabanga Mukuru, Augustin Kabuya, bamusaba kwegura bamushinja ko yahinduye ishyaka akarima ke. Tariki ya 11 Kanama 2024, komite ishinzwe kugenzura imikorere y’inzego za UDPS yafashe icyemezo cyo kumukura ku nshingano ze, ishyiraho Déogratias Bizibu Balola nk’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo mu gihe cy’amezi atandatu.
Nubwo bimeze bityo, Kabuya yanze kwegura, ahamagarira abamushyigikiye kwitegura guhangana n’itsinda rya Bizibu. Bizibu yatangaje ko azatangira inshingano ze tariki ya 7 Nzeri 2024, ashingiye ku cyicaro cy’ishyaka i Limete. Kabuya, ku rundi ruhande, yemeje ko azirwanaho kandi ko ikibazo cyabo gishobora kurangirira mu nkiko.
Mu gihe ibi byose byabaga, Perezida Félix Tshisekedi, umuyobozi mukuru wa UDPS, yahisemo kutivanga mu bibazo biri mu ishyaka, avuga ko ashyigikiye ko habaho guhangana kw’ibitekerezo, akemeza ko azashyigikira icyerekezo kizatsinda. Ibi byerekana ko iri shyaka riri mu bihe bikomeye mbere y’amatora ateganyijwe mu gihugu.