Connect with us

NEWS

Abarenga 200 bamaze guhitanwa n’imyuzure

Published

on

Imvura idasanzwe imaze iminsi yibasiye uduce dutandukanye twa Nigeria imaze guhitana abarenga 200 abandi 208,000   bavuye mu byabo ndetse n’ibikorwa remezo byarangiritse nkuko Ikigo cy’imicungire y’ibiza muri icyo gihugu kibitangaza.

Abaturage ba Nigeria bakunze kuzengerezwa n’imyuzure ahanini biturutse ku kudakurikiza amabwiriza yo gukaza ubwirinzi,  mu mwaka wa 2022 imyuzure yahitanye abarenga 600 abandi barenga miliyoni bava mu byabo.

Icyo kigo kandi  cyaburiye ko  imyuzure ishobora kwiyongera mu byumweru biri imbere.

Umuvugizi wacyo Manzo Ezekiyeli, yatangaje ko abandi batuye mu duce dukunze kwibasirwa basabwa kwimuka vuba kugira ngo barengere ubuzima bwabo.

Umwuzure kugeza ubu wangije hegitari 107.000 z’ubutaka buhingwa, cyane cyane mu ntara y’amajyaruguru kandi ni naho umusaruro mwinshi w’ibihingwa muri icyo gihugu ukomoka.

Abahinzi benshi bo muri iyo ntara kandi bamaze igihe badahinga bisanzuye kubera ibitero by’urugomo by’imitwe yitwaje intwaro ndetse byatumye iki gihugu gishyirwa mu mubare w’ibifite umubare munini w’abantu bashonje ku Isi.

Ikigo cy’ibiribwa cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, U.N. food agency, cyatangaje ko Nigeria ifite umubare munini w’abantu bashonje ku Isi, aho miliyoni 32 ni ukuvuga abagera ku 10% bashonje.