NEWS
MIFOTRA yikomye ibigo byishyuza abashaka kwimenyereza akazi
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yakebuye ibigo byiganjemo iby’abikorera, byaka amafaranga abashaka kwimenyereza umwuga (internship), ibibutsa ko bidakwiye ahubwo bikwiye korohereza abashaka kwimenyereza umwuga kuko baba baje gutanga umusanzu wabo mu kazi ndetse no kuzana ibitekerezo bishya.
Francois Ngoboka, Umuyobozi Mukuru muri MIFOTRA ushinzwe guteza imbere ubumenyi n’umurimo, yasabye ibi bigo kugira ubushishozi, avuga ko aba bimenyereza umwuga bahura n’ibibazo byinshi birimo ibijyanye no gutega, kubona ibyo kurya, ndetse n’ibindi bakeneye mu mibereho yabo ya buri munsi, bityo bakwiye gufashwa aho gukomorerwa amafaranga.
Yagize ati: ”Gucibwa amafaranga ngo ubone sitaje ntabwo ari byo, ahubwo tubakangurira korohereza no kubafasha kuko umuntu iyo ashaka sitaje hari ibyo aba atanga.”
Yakomeje avuga ko aba bimenyereza umwuga baba bafite uruhare rukomeye mu kongera umusaruro w’ikigo baba bakoramo, kuko nyuma yo kumara igihe bamenyera, bagira uruhare mu gutuma ikigo kigera ku ntego zacyo.
Nubwo MIFOTRA ivuga ibi, hari bamwe mu bimenyereza umwuga bemeza ko bagicibwa amafaranga, aho ba rwiyemezamirimo bavuga ko ibi bikorwa kugira ngo babashe gutegura ibikoresho mu gihe byaba byangijwe n’uwimenyereza.
Jean Pierre Turabanye, Umuyobozi w’Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro Gatenga Don Bosco, yavuze ko hakiri ikibazo cy’ibigo bidahagije byakira abanyeshuri bashaka kwimenyereza umwuga, kandi bikaba bihenze ku banyeshuri bakomoka mu bice by’icyaro.
MIFOTRA kandi yagaragaje uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwiswe Rwanda National Internship Programme Portal (https://internship.rw), bufasha abashaka kwimenyereza umwuga kumenya amakuru y’aho babona ibigo byo kwimenyerezamo umwuga.
Mu mwaka wa 2023, MIFOTRA yafashije abantu 206,000 kwimenyereza umwuga, aho bose bahabwaga amafaranga abafasha mu rugendo no kubona ibindi by’ibanze.