NEWS
Umugabo yishe abagore babiri abagaburira ingurube
Urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwatangiye kuburanisha abantu batatu barimo umugabo witwa Zachariah Olivier w’imyaka 60, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica abagore babiri maze akagaburira ingurube ze imirambo yabo.
Zachariah Olivier yagejejwe imbere y’urukiko nyuma y’uko ibisigazwa by’aba bagore babiri, bari bamaze igihe baraburiwe irengero, bibonetse mu kiraro cye cy’ingurube giherereye mu karere ka Limpopo. Ibi bisigazwa byabonetse ku wa 20 Kanama uyu mwaka.
Abandi babiri bakurikiranywe hamwe na Zachariah Olivier barimo abakozi be, Adriaan De Wet w’imyaka 19 na William Musoro w’imyaka 45, bashinjwa kugira uruhare muri iki cyaha. Ubu bwicanyi bwatangiye gukorwaho iperereza na Polisi nyuma y’uko umukecuru w’imyaka 45 na mugenzi we w’imyaka 35 baburiwe irengero.
Mu gihe urubanza rwatangiraga, amatsinda y’abantu benshi yigaragambirije hanze y’urukiko, asaba ko aba bagabo batatu baregwa batarekurwa by’agateganyo, kuko icyo bakoze gifatwa nk’igikorwa cy’ubunyamaswa budakwiye kubabarirwa.