NEWS
Bigenda bite ngo umusirikare yirukanwe mu Ngabo z’u Rwanda?
Umwuga w’igisirikare ni umwe mu myuga ikomeye ndetse ifite imiterere yihariye kandi mu mikorere yawo ugira amategeko awugenga ari nayo abawukora bagomba kugenderaho.
Igisirikare aho kiva kikagera ku Isi kiba gifite amategeko n’amabwiriza agenga abagikoramo mu rwego rwo kurushaho gufasha abakora uwo mwuga kugendera ku murongo umwe kandi bahuje umugambi.
Iyo uvuze ikinyabupfura no kugendera ku murongo umwe benshi bahita bafatira urugero ku Ngabo z’u Rwanda kuko usanga kenshi abazirimo barangwa n’ikinyabupfura, guca bugufi no kugendera ku mategeko.
Nubwo bimeze bityo ariko rimwe na rimwe hasohoka amatangazo y’abahoze mu Ngabo z’u Rwanda basezerewe muri uwo murimo cyangwa abirukanywe kubera impamvu zitandukanye.
Ni ibintu bikunze gutungura benshi bakibaza uko abasirikare bashobora kwirukanwa cyangwa kutongererwa amasezerano ndetse rimwe na rimwe ugasanga harimo n’abasirikare bakuru.
Ibi ntibikwiye gutungurana cyane ko umwuga wose ugira amahame, amabwiriza n’amategeko agomba kubahirizwa ku bawukora bitaba ibyo bakirukanwa cyangwa bagahabwa ibindi bihano.
Guhagarikwa mu kazi by’agateganyo no kwirukanwa ni bimwe mu bihano bihabwa abagize ibyo batubahiriza mu Ngabo z’u Rwanda.
Iteka rya Perezida wa Repubulika rigenga sitati idasanzwe y’Ingabo z’u Rwanda ryo mu 2020, rigaragaza ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umusirikare yahagarikwa kuri uwo murimo.
Izo zirimo izishobora gutuma ahagarikwa by’agateganyo cyangwa yirukanwa burundu mu gisirikare bishingiye ku kutubahiriza amategeko agenga uwo mwuga.
Umusirikare ashobora guhagarikwa kubera ikurikiranakosa, ikurikiranacyaha n’ikurikirana myitwarire.
Ku birebana n’ihagarikwa ry’umurimo wa gisirikare kubera ikurikiranakosa byemezwa na Minisitiri abisabwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo hakurikijwe uburyo ihagarikwa ku murimo ritewe n’imyitwarire y’umusirikare inyuranye n’amategeko agenga imyitwarire ya gisirikare rikorwamo.
Guhagarikwa ku murimo kubera ikurikiranwa ku myitwarire inyuranye n’amategeko agenga imyitwarire ya gisirikare birangira iyo igihe cyo guhagarikwa kubera impamvu z’imyitwarire kirangiye.
Umusirikare ukurikiranweho icyaha ahagarikwa ku murimo iyo urukiko rutegetse ko afungwa by’agateganyo cyangwa rumutegetse ibyo agomba kubahiriza igihe afunguwe.
Ku bijyanye n’ihagarikwa kubera ikurikiranacyaha umusirikare akatwa kimwe cya gatatu cy’umushahara we wa buri kwezi akanatakaza uburenganzira bwo kuzamurwa mu ipeti ryisumbuye.
Iyo umusirikare wahagaritswe ku murimo kubera gukekwaho icyaha bigaragaye ko ari umwere, asubizwa uburenganzira bwe yari yarambuwe icyakora iyo kimuhamye agahabwa igihano kirenze imyaka ibiri ahita yirukanwa.
Ibyo birebana no guhagarikwa by’agateganyo bigira igihe birangirira nko kuba ubushinjacyaha bwa gisirikare bwashyinguye dosiye, kuba ukurikiranyweho icyaha agizwe umwere cyangwa umusirikare arangije igihano cy’igifungo kiri munsi y’imyaka ibiri.
Kenshi mu matangazo asohorwa n’Igisirikare cy’u Rwanda agaragaza ko hari umubare runaka w’abasirikare birukanywe kubera amakosa y’imyitwarire.
Mu mwuga w’igisirikare ni byinshi bifatwa nk’amakosa y’imyitwarire birimo nko gukora ikibujijwe cyangwa kudakora igitegetswe byaba ku bushake cyangwa ku burangare bishobora kubangamira inshingano za gisirikare, kutumvira amabwiriza yatanzwe mu buryo bwubahirije amategeko n’abakuriye umusirikare cyangwa igikorwa cyose cyanduza isura ya RDF.
Ubusanzwe hari impamvu nibura 12 zishobora gutuma umuntu areka igisirikare nk’uko iteka rya Perezida wa Repubulika ribigaragaza, izo zirimo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, irangira ry’amasezerano y’umurimo, iseswa ry’amasezerano y’umurimo, gusaba bikemerwa, gukurwa mu kazi no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Hari kandi kugabanya umubare w’Ingabo, kwirukanwa, kwimurirwa burundu mu rundi rwego rwa Leta, kunyagwa amapeti ya gisirikare, gukatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze imyaka ibiri n’urupfu.
Nko kubirebana no gusesa amasezerano cyangwa kuyongera hari ubwo umukoresha abona ko nta mpamvu yakomeza kuyubahiriza cyane cyane biturutse ku myitwarire idahwitse.
Icyo gihe iyo bibaye ngombwa Minisitiri asesa amasezerano y’umurimo yagiranye n’umusirikare.
Iyo amasezerano y’umurimo asheshwe, umusirikare bireba ahabwa amafaranga yo gusesa amasezerano angana na kimwe cya kane cy’amafaranga ahabwa urangije amasezerano.
Ku birebana no kwirukanwa, Itegeko rigenga Ingabo z’u Rwanda riteganya ko Umusirikare ashobora kwirukanwa mu Ngabo z’u Rwanda n’urwego rubifitiye ububasha kubera ikosa rikomeye cyangwa amakosa y’imyitwarire hakurikijwe amategeko abigenga.
Muri ibyo hari abashobora gukora ibyaha nk’ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi, urugomo, ubucuruzi butemewe n’ibindi bishobora guharabika isura ya RDF.