NEWS
MTN Rwanda yasobanuye abishyujwe muri gahunda ya Macye Macye kandi batarahawe telefoni
Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe, byagaragaye ko hari abaturage bishyujwe amafaranga muri gahunda ya Macye Macye kandi batarahawemo telefoni. MTN Rwanda ivuga ko ayo mafaranga bari bishyujwe bayasubijwe ku makonti yabo ya Mobile Money.
Gahunda ya Macye Macye yatangijwe na MTN Rwanda ku bufatanye na Banki ya Kigali, ifasha abakiliya kubona telefoni zigezweho mu buryo bworoshye, aho bishyura amafaranga make make mu bihe bitandukanye kugeza bujuje igiciro cyose cya telefoni. Iyo gahunda ifite intego yo gufasha Abanyarwanda kubona serivisi zinoze z’ikoranabuhanga, bitabaye ngombwa gutanga amafaranga yose icyarimwe.
Ariko, hari bamwe mu baturage bavuze ko MTN Rwanda yabakuyeho amafaranga babwirwa ko ari muri gahunda ya Macye Macye, kandi batarigeze babona izo telefoni. Nyuma yo kubona izi mpungenge, MTN Rwanda yatangiye gukora ubugenzuzi, maze yemeza ko koko hari amafaranga yakuwemo ku makonti ya Mobile Money y’abakiliya batari barahawe telefoni zabo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 28 Kanama 2024, MTN Rwanda yavuze ko abo bantu bose bishyujwe amafaranga mu buryo butari bwo bayasubijwe ku makonti yabo tariki ya 27 Kanama 2024. MTN Rwanda yasabye imbabazi abo abaturage ku mbogamizi zatewe n’iki kibazo, kandi yizeza ko izakomeza gutanga ibisobanuro no gukemura ibibazo byose bishobora kugaragara.
Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ubwo yatangizaga iyi gahunda ya Macye Macye, yavuze ko ije kunganira gahunda ya Connect Rwanda, igamije kwegereza Abanyarwanda telefoni zigezweho no kongera umubare w’abazihawe. Muri Nzeri 2023, byatangajwe ko mu mezi icyenda gusa nyuma yo gutangiza iyi gahunda, yari imaze gutangwamo telefoni zigera ku bihumbi 120 zifite agaciro ka miliyari 16 Frw.
MTN Rwanda yagaragaje ko yiteguye gufasha abakiliya bose bashaka ibisobanuro ku bijyanye n’iyi gahunda, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda.