Connect with us

NEWS

Minisitiri Twagirayezu yasobanuye ikibazo cy’abana bahawe kwiga amasomo batsinzwe

Published

on

Ku wa 27 Kanama 2024, Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yasobanuye impamvu zimwe mu bibazo byagaragaye nyuma y’itangazwa ry’amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ibyo bibazo birimo abanyeshuri bahawe kwiga amasomo batsinzwe cyane, harimo n’umwe wahawe kwiga amasomo ya Ubugenge, Ubutabire n’Ibinyabuzima n’ubwo yose yayatsinzwe cyane.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko ibi byatewe n’ikoranabuhanga ryari rigamije gushyira abanyeshuri mu bigo bibegereye, ariko ridakurikirana niba ayo mashuri yahawe umwana yahuye n’amasomo yatsinze cyangwa atatsinze. Yongeyeho ko iyi myumvire yari igamije kwirinda ko abana bakora ingendo ndende bajya kwiga.

Minisitiri Twagirayezu yamenyesheje ko abanyeshuri bashobora guhindura amasomo bahawe igihe batabishoboye cyangwa batabyifuza. Iri koranabuhanga ryavuguruwe ku buryo umunyeshuri yemerewe guhitamo amasomo ashaka kwiga n’ishuri azigamo, mu gihe ibyo yahawe bitamunyuze.

Mu gihe cyo gutanga amahitamo ku bigo, Minisitiri yagaragaje ko umwana aba afite amahirwe yo guhitamo ishuri yifuza kwigamo, yaba ari iricumbikira cyangwa iry’abigayo bataha. Mu gihe abona ko amahitamo y’ishuri cyangwa amasomo yahawe atamushimishije, yemerewe gusaba guhindurirwa.

Kugeza ubu, umubare w’abanyeshuri baziga mu bigo bicumbikira abanyeshuri ni 65,159, mu gihe abaziga bataha ari 71,893.

Amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yakiriye abanyeshuri 55,505, amashuri nderabarezi yakiriye 6,407, mu buforomo hoherejwe 325, mu bumenyi rusange hoherejwe abarenga 72,000, naho amasomo y’icungamutungo yakiriyemo abanyeshuri 2,482.

Twagirayezu yashoje ashimangira ko inzego zose zifite inshingano zo gufasha abana kubona amahirwe yo kwiga ibyo bashaka, bityo ko ababyeyi n’abanyeshuri badakwiye guhangayika kuko bafite uburyo bwo guhindura ibyo batishimiye.