NEWS
Kayonza: Imiryango irenga 400 yasabwe kwimuka kubera amabuye y’agaciro
Abaturage bo mu miryango 432 batuye mu midugudu ya Muganza, Rwinkwavu na Kinihira mu Kagari ka Nkondo, Umurenge wa Rwinkwavu ho mu Karere ka Kayonza, basabwe kwimuka kubera gahunda yo gukoresha ubutaka bwabo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi nticyabashimishije, kuko bamaze igihe kinini bahatuye, kandi batabonye ahandi ho gutura.
Bamwe muri aba baturage bagaragaje impungenge zabo, bakavuga ko nta bushobozi bafite bwo kwimukira ahandi, bagasaba Leta y’u Rwanda kubashakira ahandi ho gutura cyangwa ikabemerera gusana amazu yabo.
Rwangabo Tharcisse, umwe mu baturage, yatangaje ko abenshi muri bo basaza kandi nta bushobozi bafite bwo kwiyubakira ahandi.
Ku wa 26 Kanama 2024, ibikorwa byo gusenya amazu bimwe mu bice by’iyo midugudu byatangiye, ibyo bikaba byarushijeho kongera impungenge z’abaturage. Mukanyamushanja Florence, umwe mu baturage, yasabye ko niba bagomba kwimurwa, bahabwa ahandi ho gutura.
Icyateye abaturage uburakari kurushaho ni uko nubwo babwiwe ko aho batuye hatemewe kubakwa, babona inzu nshya zizamurwa mu bice bimwe, bagakeka ko hari amarengane akorwamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkavu, Bagirigombwa Djafari, yagaragaje ko ubutaka bw’aho hantu ari ubwa Leta kandi bwagenewe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Yongeyeho ko hari abaturage bahamaze igihe kirekire bari kuvuganirwa kugira ngo bafashwe mu buryo bukwiye, mu gihe abandi batigeze bahabwa uburenganzira bwo kuhatura.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko ikibazo cy’aba baturage kizwi kandi kiri gushakirwa umuti urambye, anabizeza ko kitaramba kizarangira.
Amabuye y’agaciro ni isoko ikomeye y’amafaranga mu Rwanda, aho mu 2023, u Rwanda rwinjije miliyari 1,1$ avuye mu byo rwohereje mu mahanga, bikaba byariyongereyeho 43% ugereranyije n’umwaka wa 2022.