NEWS
Menya uturere Abakandida Senateri baziyamamarizamo
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama 2024, ari bwo hatangira ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Abasenateri.
Ni mu gihe hateganyijwe amatora aziguye, azaba tariki ya 16 n’iya 17 Nzeri 2024, akazakorerwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Ubusanzwe Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda igizwe n’Abasenateri 26 barimo 12 batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu, hakaba 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika hashingiwe ku byo itegeko riteganya.
Bane batorwa n’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, n’abandi barimo umwe utorwa mu bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’undi umwe uturwa mu bahagarariye amashuri makuru na za kaminuza zigenga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Munyaneza Charles, yasobanuye ko guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama, uwemerewe kwiyamamaza kuba Umusenateri yemerewe gutangira kubikora ku giti cye, haba mu gukoresha itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo.
Icyakora yasobanuye ko ukwiyamamaza imbere y’Inteko itora bizatangira tariki ya 27 Kanama 2024.
Ati: “Tariki ya 27 Kanama kuwa Kabiri ni ho icyo gikorwa kizatangirira muri buri Ntara, hari Akarere twagennye.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hari Burera, ni ukuvuga abakandida biyamamariza mu Ntara y’Amajyaruguru ni ho bazakorera, mu Majyepfo bitangirire i Nyamagabe, mu Burengerazuba bitangirire i Rusizi, hanyuma mu Ntara y’Iburasirazuba icyo gikorwa kizatangirire mu Karere ka Bugesera, mu Mujyi wa Kigali bibere mu Karere ka Gasabo.”
NEC ivuga ko ibyo bikorwa bizatangirira rimwe kandi bikaba biteganyijwe ko bizarangira tariki ya 14 Nzeri 2024.
Mu matora y’Abakandida bazaba bahagarariye Kaminuza zigenga n’iza Leta igikorwa cyo kwiyamamaza kuri Kaminuza za Leta kizatangira tariki ya 5 Nzeri, muri Kaminuza zigenga bitangire tariki ya 9 Nzeri.
Ubusanzwe Itegeko riteganya ko Abasanateri batorwa n’inteko itora igizwe na Biro z’Inama Njyanama z’imirenge ndetse n’abagize Inama Njyanama z’Uturere.
Ni mu gihe Abasenateri bahagarariye Kaminuza bo bazatorwa n’abarimu bagenzi babo n’abashakashakashatsi muri zo kaminuza.
Mutimukeye Nicole Visi Perezida wa NEC ati: “Abarimu bari ku rwego rw’impabumenyi ya profeseri ni bo batorwa”.
Tariki ya 17 Kanama 2024, ni bwo NEC yatangaje urutonde rw’abakandida bahatanira kuba Abasenateri basaga 30, gusa nyuma yo gushyikiriza Urukiko rw’Ikirenga Kandidatire zose zatanzwe hemejwe kandidatire 32 mu gihe hari nkeya mu zatanzwe zasanzwe zitujuje ibisabwa.
Kwiyamamaza bizasozwa tariki ya 14 Kanama, mu gihe amatora y’Abasenateri 12 bazatorwa n’inzego zihariye hakirikijwe imitegekere y’Igihugu azaba tariki ya 16, na ho tariki ya 17 Nzeri 2024, hazaba amatora y’Abasenateri babiri umwe uhagarariye kaminuza n’amashuri makuru bya Leta n’undi umwe uhagarariye kaminuza n’amashuri makuru byigenga.
Biterenze tariki ya 22 Nzeri, NEC izatangaza by’agateganyo Abasenateri batowe, mu gihe tariki ya 30 Nzeri 2024 ari ho hatangazwa Abasenateri batowe mu buryo bwa burundu.
Mu basenateri 26 bagize Inteko Ishinga Amategeko, 12 ni bo batorwa aho buri Ntara n’Umujyi wa Kigali biba bifite umubare w’abasenateri batorwa. Mu Majyepfo, Iburasirazuba n’Iburengerazuba hazatorwamo 3 muri buri Ntara, mu Majyaruguru hazatorwamo 2, mu gihe mu Mujyi wa Kigali hazatorwamo 1.
Ni imibare NEC ivuga ko igenwa hashingiwe ku mubare w’abaturage batuye muri izo Ntara biba binafitanye isano n’umubare w’abatora.