Connect with us

NEWS

Gen Muhoozi Kainerugaba Yatangaje ko Yigiye ku Ntwari Fred Rwigema Uburyo bwo Kubohora Afurika

Published

on

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yakuye isomo rikomeye ku ntwari Maj Gen Fred Rwigema, isomo rizamufasha mu ntego ye yo kubohora umugabane wose wa Afurika.

Muhoozi, uzwi kandi nk’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X (yahoze yitwa Twitter) kuri uyu wa Gatandatu, avuga ko Maj Gen Fred Rwigema yamwigishije indangagaciro zikomeye ubwo yari akiri umwana.

Maj Gen Fred Rwigema azwi mu mateka y’u Rwanda nk’intwari yatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, nyuma y’uko yari yaramaze kugira uruhare rukomeye mu rugamba rwagejeje Perezida Museveni ku butegetsi muri Uganda. Uretse ibyo, amateka yerekana ko Rwigema yari afite uruhare mu kurwanira uburenganzira bwa Afurika mu bihugu bitandukanye.

Gen Kainerugaba yagize ati: “Nkiri umwana Nyakwigendera Fred Rwigema yanyigishije uko nabohora Afurika yose… Roho ye ikomeze kuruhukira mu mahoro.” Mu butumwa bwe, Gen Muhoozi yanavuze ko asabira umugisha Perezida Paul Kagame, akenshi amwita “Afande Kagame” cyangwa se wabo, bishimangira ubucuti bukomeye hagati y’imiryango yombi.

Aya magambo ya Gen Muhoozi agaragaza ko akomeje gushyira imbere intego yo gukomeza umurage wa Maj Gen Fred Rwigema, ndetse n’ubufatanye n’ubuvandimwe mu rwego rwo kwiyemeza guteza imbere umugabane wa Afurika.