Connect with us

NEWS

Ibiganiro bya RDC n’u Rwanda muri Angola byasojwe mu bwumvikane

Published

on

Nubwo ibiganiro by’i Luanda byo ku rwego rwa ba Minisitiri byasojwe nta masezerano y’amahoro asinywe, inzego zihagarariye u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umuhuza wabyo bashimangiye ko ibiganiro byabaye mu mucyo w’ubwumvikane.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Angola yatangaje ko iyo nama ibaye ku nshuro ya gatatu byabaye ku wa 20 na 21 Kanama 2024 yanzuye ko ibiganiro bigomba gukomeza kugira ngo hagerwe ku ntego nyamukuru yo guharanira amahoro arambye mu Karere.

Inama yabaye muri iki cyumweru yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, RDC n’Angola, yabaye umwanya mwiza wo gusesengura ubusabe bw’Amasezerano y’Amahoro bwatanzwe na Perezida w’Angola João Lourenço, ari na we Muhuza Mukuru washyizweho n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Impande zihagarariye u Rwanda na RDC zafashe umwanzuro wo kubanza kuganira ku ngingo zimwe mu byagaragajwe muri ubwo busabe bw’amasezerano y’amahoro mu nama y’Impuguke kuri Politiki y’Akarere iteganyijwe ku wa 29 no ku wa 30 Kanama 2024.

Ni mu gihe inama yo ku rwego rwa ba Minisitiri izaba ku nshuro ya kane yashyizwe mu wa 9 na 10 Nzeri 2024.

Impande zombi n’ubuhuza bose bishimiye ko iyo nama yabaye muri iki cyumweru yaranzwe n’umwuka mwiza kandi wa kivandimwe aho biyemeje gukomeza gukorana mu gushakira igisubizo kirambye ibibazo by’amakimbirane n’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane no kwimakaA Igifaransa Therese Kayikwamba Wagner na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda Olivier Jean Patrick Nduhungirehe ni bo bari bayoboye amatsinda yo ku mpande zombi.

Ku munsi wa mbere, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Ibiganiro by’i Luanda biri mu nzira nziza…”