Connect with us

NEWS

Nyabihu: Inzoga yitwa Igisawasawa yaba yogoje

Published

on

Abatuye mu Murenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu, barahangayikishijwe n’icyorezo cy’inzoga y’inkorano yiswe ‘Igisawasawa’, ikomeje gutera urugomo n’akajagari muri aka gace. Iyi nzoga ngo isindisha birenze urugero, bikaba byongera umubare w’abagaragaraho imyitwarire mibi n’urugomo rwakomeje kwiyongera mu minsi ishize.

Abaturage bavuga ko batazi neza ibyo iyi nzoga ikorwamo, gusa bayivuga ho ko iyo umuntu amaze kuyinywa mu gihe gito gusa aba atangiye gucika intege. Umwe mu baturage yagize ati: “Irasindisha cyane. Umuntu yinjira mu kabari irimo, nyuma y’iminota 30 ugasohoka ubona atagifite ubugenge. Iteje ikibazo gikomeye kandi ntituyizi. Tubona bayicuruza n’ubuyobozi burabireba ntibugire icyo bubikoraho.”

Uyu muturage akomeza avuga ko iyi nzoga igira uruhare mu rugomo rw’inshuro nyinshi aho usanga abantu bashwana ndetse bikaba byanavamo amakimbirane akomeye. Hari n’uwaherutse kugongwa n’imodoka arapfa nyuma yo kunywa iyi nzoga.

Abakunze kunywa iyi nzoga biyemerera ko imaze kubica mu nda, kandi bakemeza ko kwirirwa batayinyoye bibagora cyane, n’ubwo ibibazo bikomoka kuri yo bikomeje guteza inkeke. Kubera urugomo rukabije, abaturage barasaba ubuyobozi ko bwagira icyo bukora kugira ngo iyi nzoga igabanye icyorezo cyayo.

Mukandayisenga Antoinette, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, yavuze ko iki kibazo kigiye gufatirwa ingamba zikomeye. Yagize ati: “Mu biyobyabwenge n’izo nzoga zimeze gutyo ziba zirimo. Muri rusange ni uko bigomba gucika, tugakurikirana aho bigaragaye izo nzoga tukazimena, tukazangiza, tugahana n’abazinywa. Aho ho [muri Jenda] ni ikintu cyo gukurikirana umunsi ku munsi kandi n’ahandi hose izo nzoga zikwiye kurwanywa zigacika, hagakoreshwa inzoga zemewe.”

Yakomeje kandi asaba abaturage ko bagomba kunywa inzoga mu masaha yagenwe, cyane cyane nyuma y’akazi, kugira ngo bigabanye urugomo rukomeje kwiyongera mu isantere ya Jenda.