NEWS
NESA yavuze igihe izatangariza amanota y’ibizamini bya Leta
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ,NESA, cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa kabiri saa tanu za mugitondo.
Mu itangazo NESA yanyujije ku rubuga rwayo rwa “X”kuri uyu wa gatanu yavuze ko amanota y’umwaka w’amashuri wa 2023/2024,azatangazwa ku wa kabiri w’icyumweru gitaha ku ya 27 Kanama 2024
Iri tangazo rishyizwe hanze nyuma yuko mu minsi ishize yatangaje ko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangira muri Nzeri 2024, ndetse ko amasomo azatangira ku wa 9 Nzeri 2024.
Umwaka ushize wa 2023 Minisiteri y’Uburezi,Mineduc, yatangaje ko abakobwa bakunze gutsindira ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’abahungu kuko mu banyeshuri bakoze ibizamini bagera ku 201.679, hatsinze 91,09%, muri bo 55,29% bari abakobwa mu gihe 44.71% bari abahungu.