Connect with us

NEWS

Umusore w’imyaka 17 wafashwe avuye kwiba inka mu masaha y’ijoro

Published

on

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kanama 2024, umusore witwa Mukiza Lodge Claude w’imyaka 17 yafashwe ari kumwe na mugenzi we wahise atoroka, bashoreye inka ebyiri bikekwa ko bari bazibye mu rugo rw’umuturage. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya III mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Amakuru aturuka ku buyobozi bw’Umudugudu ibi byabereyemo avuga ko abanyerondo bari mu kazi kabo ko gucunga umutekano, babonye abantu babiri bashoreye inka ebyiri mu masaha y’ijoro, bakabaza aho bazikuye. Aba basore baragerageje kurwanya abanyerondo, ariko umwe yahise atoroka, asiga mugenzi we ari kumwe n’inka bazanye.

Nyuma yo gufatwa, Mukiza Lodge Claude w’imyaka 17 yahamije ko izi nka bazikuye mu gace ka Musumba, mu Murenge wa Mbare, muri kariya Karere ka Muhanga.

Jean Claude Nshimiyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yemeje aya makuru avuga ko uwo musore kimwe na mugenzi we watorotse bakekwaho kwiba izi nka ebyiri zo mu Murenge wa Shyogwe, kandi ko inka zamaze gusubizwa nyirazo. Uwo musore wafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe hakomeje gushakishwa mugenzi we watorotse.

Gitifu Nshimiyimana yashimye cyane abanyerondo bakoze akazi kabo neza, anasaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano no gutanga amakuru ku gihe.