Connect with us

NEWS

Ubuzima bw’ubuhunzi,Abahanzi akunda,n’uwo afata nk’icyitegererezo ubuzima bwa Perezida w’Inteko hanze y’akazi

Published

on

Kazarwa Gertrude, umugore w’imico myiza n’indangagaciro zikomeye, ni we watorewe kuyobora Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku itariki ya 14 Kanama 2024. Uyu mubyeyi w’abana batatu n’umukazana, yamenyekanye cyane kubera umwete no gukunda igihugu, ibintu yagaragaje mu bikorwa bye bya politiki n’ibindi akora buri munsi.

Ubuzima n’Ubuhunzi

Kazarwa yavukiye mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiramuruzi, Akagari ka Nyabisindu. Mu bihe by’ubuhunzi, kubera ibibazo by’amoko byibasiye igihugu, yahungiye muri Uganda ari na ho yakuriye ndetse aniga amashuri abanza. Nubwo yahuye n’ibibazo by’ubuhunzi, ntiyigeze acika intege mu kwiga no kwiteza imbere, kugeza ubwo yageze mu Rwanda, akagira amahirwe yo kwiga Kaminuza ya ULK n’andi mashuri akomeye hanze y’u Rwanda.

Urugendo Rwa Politiki

Mu 1991, Kazarwa yinjiye mu Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu (PL) kubera urukundo rw’igihugu. Yakunze gukora imirimo itandukanye muri iryo shyaka, arangwa no kuba inyangamugayo, agakunda abantu, kandi agaharanira iterambere ry’igihugu.

Mu gihe cy’imyaka itanu, kuva muri Nzeri 2014 kugera muri Nzeri 2019, Kazarwa yabaye Umusenateri, aho yayoboraga Komite ishinzwe Politiki n’Ibikorwa bya Guverinoma. Mbere yaho, yakoranye na World Vision imyaka irenga icyenda ndetse yanakoze mu Kigo cya Moucecore no muri ULK nk’umwarimu wungirije.

Uburyo Abanyapolitiki Bagenzi Be Bamubona

Abamuzi bemeza ko Kazarwa ari umugore urangwa no kwiyoroshya, gutega amatwi abandi, no kumenya kuganira n’abantu batandukanye. Hari byinshi abona ku bandi afataho urugero, cyane cyane mu gukora cyane no mu guharanira iterambere ry’igihugu.

Mu Buzima Busanzwe

Kazarwa, mu buzima busanzwe, akunda kwita ku muryango we no gukora siporo yo kugenda. Akunda gusenga kandi ashimishwa n’indirimbo zo guhimbaza Imana, cyane izo Korali Ambassadors of Christ.

Umuhanzi Akunda

Nubwo adakunda gukurikirana umuziki cyane, yavuze ko akunda indirimbo za Bwiza na Bruce Melodie, by’umwihariko ‘Ogera’ bakoreye Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Perezida Kagame Nk’Icyitegererezo

Kazarwa Gertrude afata Perezida Paul Kagame nk’icyitegererezo mu miyoborere, kubera uburyo yayoboye igihugu kikava muri Jenoside yakorewe Abatutsi kikaba igihugu gifite iterambere ryihuse. Asanga Kagame ari umuyobozi ushishikajwe no gukemura ibibazo by’Abanyarwanda, akita ku cyatuma buri Munyarwanda agira imibereho myiza.

Inama ku Rubyiruko

Kazarwa yatanze inama ku rubyiruko zo gukunda igihugu no kwiyubaha. Yashishikarije urubyiruko kwiga bashaka kumenya no kugira umwuga runaka bashobora gukora, kuko ari ingenzi mu buzima. Yasabye urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagakora, kugira ngo bataguma kuvuga ko akazi kabuze.

Uyu mubyeyi w’indangagaciro nyinshi arashishikariza buri Munyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, gukorera igihugu no kwigira ku bandi mu gukora cyane, kugira ngo igihugu cy’u Rwanda gikomeze gutera imbere.