Connect with us

NEWS

Uwari ugiye kuba Umudepide mu Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda arashinjwa gukora Jenoside

Published

on

Umugabo witwa Musonera Germain wo mu Karere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo, arashinjwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuba yaragize uruhare mu kwica ababo muri Jenoside.

Aba barokotse Jenoside bo mu Mirenge igize agace ka Ndiza barasaba ko Musonera ahanwa n’amategeko, bakavuga ko yari umwe mu bayobozi bagize uruhare mu bitero byiciwemo Abatutsi i Kanyanza mu Murenge wa Kiyumba, muri Muhanga.

Jean Marie Vianney Kabega, umwe mu barokotse Jenoside akaba n’umwe mu bagize Ishyirahamwe ry’abarokotse Jenoside mu yahoze ari Komine Nyabikenke, yatangaje ko Musonera yari umuyobozi ushinzwe urubyiruko kuri Komini Nyabikenke mbere ya Jenoside.

Kabega akomeza avuga ko Musonera yagaragaye afite imbunda kuri bariyeri ndetse yanagize uruhare mu kwica Abatutsi batandukanye, harimo uwitwa Emmanuel.

Musonera kandi yashinjwe na bamwe mu baturage bo muri kariya gace kuba yaragaragaye mu gitero cyishe Abatutsi. Nyuma ya Jenoside, Musonera yabonywe i Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ariko akimara kugaruka i Muhanga, umugore witwa Illuminee yatanze ikirego avuga ko yamwiciye umugabo, bituma afungwa ashinjwa ibyaha bya Jenoside.

Nyuma yo gufungwa, Musonera yaje gufungurwa, ariko abarokotse Jenoside bavuga ko batazi neza uko byagenze kuko nta makuru bahawe y’uko yaburanye cyangwa niba yaratanze ruswa akarekurwa.

Nyuma yo gufungurwa, Musonera yahise ajya gutura i Butare mu Karere ka Huye, aho yaje gukora mu ishuri rya GS Officiel de Butare, nyuma akajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda. Abarokotse Jenoside i Nyabikenke bavuga ko batongeye kumenya amakuru ye nyuma y’uko yagiye gutura i Kigali.