NEWS
Gicumbi: yishwe nyuma yo gusambanywa n’abagabo batatu
Umugore witwa Mukarabarisa Belthilde, uzwi ku izina rya Tenesi w’imyaka 48, wo mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Munyinya, mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Gicumbi, yishwe nyuma yo gusambanywa n’abagabo batatu.
Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri Gatanu, tariki 16 Kanama 2024, ariko amakuru yabyo yatangajwe gusa mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 17 Kanama 2024. Mukarabarisa yari umuturage utishoboye wafashwaga na Leta, akaba yari yavuye gufata amafaranga agera ku bihumbi makumyabiri (20,000 Frw) kuri SACCO.
Nyuma yo gufata ayo mafaranga, yagiye mu kabari kari mu isantere ya Munyinya, agasiga amwe mu mafaranga y’aho ku bagore b’inshuti ze ngo bayamubikire.
Nk’uko bitangazwa n’umwe mu baturage b’aho byabereye, Mukarabarisa yashizwemo agahinda nyuma yo gufatwa n’abagabo batatu barimo n’abo yari yarasangiye. Abo bagabo baramufashe baramukorera ihohoterwa rikomeye, bamusambanya ndetse baramwica kugira ngo atazabivuga.
Uyu muturage yongeyeho ko mu kabari basanganye inzoga yitwa Tunura, igaragaza ko ari yo bari barimo kunywa ubwo bamaraga gusambanya no kwica Mukarabarisa. Umwe mu bakekwa yataye inkweto mu nzira, aho izo nkweto zaje gufasha mu iperereza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yatangaje ko abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bamaze gufatwa barafungiye kuri RIB Station ya Byumba, mu gihe iperereza rikomeje. Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ndetse yihanganishije umuryango w’uwishwe.
Umurambo wa Mukarabarisa wajyanwe ku Bitaro bya Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe iperereza kuri aba bagabo bakurikiranyweho ubu bugizi bwa nabi rikomeje.