NEWS
Perezida Kagame yavuze ku ifungwa ry’insengero
Perezida Paul Kagame yashyigikiye ifungwa ry’insengero zitujuje ibisabwa mu Rwanda, nyuma y’uko igenzura ryasanze hari izirenga 8000 zitubahirije amategeko.
Yatangaje ibi nyuma yo kwakira indahiro z’abadepite, aho yagaragaje impungenge z’uburyo insengero nyinshi zishingwa mu buryo budakurikije amategeko, zigamije kwambura abaturage imitungo yabo bitwaje Imana.
Perezida Kagame yibajije ku mpamvu Abanyarwanda benshi bashora imbaraga mu myemerere idateza imbere ubukungu bwabo, aho yagize ati, “Imbaraga twari dukwiye kuba dukoresha mu gukemura ibibazo… mugiye kuzimarira mu bintu.” Yagaragaje ko hari insengero zishingwa n’abantu yise “abasazi” bashaka kwambura abaturage, kandi avuga ko ibyo atazabyemera.
Perezida Kagame yasabye abadepite gufatanya n’izindi nzego kugira ngo Abanyarwanda bayoborwe mu nzira nziza, akomeza avuga ko ibitari byubahiriza amategeko bizafungwa, n’ubwo hari abavuga ko ari icyaha. Yavuze ko adashaka akajagari mu gihugu, kandi ko azakomeza kurwanya ubujura bwitwaje idini.