NEWS
Menya ibidasanzwe ku buryo bwo kubyariza abagore mu mazi
Kubyariza abagore mu mazi (water birth) ni uburyo bushya ariko bumaze gufata intera mu bihugu byinshi byateye imbere. Ubu buryo bukorerwa muri ‘piscine’ yagenewe kubyaza abagore, aho ushyirwamo amazi y’akazuyazi agafasha mugabanyiriza ububabare.
Bukoreshwa gusa ku bagore batwite badasanganywe ibibazo by’ubuzima, kandi bigakorwa ari uko inda igeze hejuru ya 37. Ubu buryo bumaze kwemezwa ko ari butekanye mu bihugu nka Australia, Amerika, na Canada.
Imibare igaragaza ko mu Bwongereza abana basaga 600,000 bavuka hifashishijwe ubu buryo buri mwaka, kandi leta yaho yabyemeje nk’uburyo bwo kugabanya uburibwe.
Gusa, ntibugomba gukoreshwa ku bagore bafite uburwayi bwihariye nka Sida, preeclampsia, cyangwa izindi ndwara zituma ubugira ingorane. Ubushakashatsi buheruka gukorwa bugaragaza ko ubu buryo butera umutekano ku mugore n’umwana, ndetse bwemeza ko bitongera ibyago mu gihe cyo kubyara.
Kubyarira mu mazi bigaragara nk’uburyo bugezweho kandi bufite inyungu nyinshi, mu gihe bubaye ari bwo bukwiye ku mugore utwite.