Connect with us

NEWS

Rubavu: Abacuruzi bo mu isoko rya Gisenyi barifuza ko ubwiherero bwavidurwa kuko ugiyeyo asanganirwa n’umwanda

Published

on

Abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi by’umwihariko abacuruzi bo mu isoko rya Gisenyi barasaba ko ubwiherero rusange bakoresha bwakorwa neza kuko ngo bushobora kubateza uburwayi kubera uburyo bwuzuye.

Bamwe mu bacuruzi barikoreramo baganiriye n’Imvaho Nshya, bemeje ko akenshi iyo bagezemo batungurwa n’uko basanga umwobo waruzuye ku buryo bashobora kuzakurizamo uburwayi.

Mukunzi Abdullah ucuruza imyenda mu isoko rya Gisenyi, yagize ati: “Iyo tugiye muri ubu bwiherero ntabwo tuba dutuje, uba ugira ngo ntabwo ari ubwiherero bw’Umujyi pe. Turasaba ko babuvidura kugira ngo ababukoresha bajye bisanzura badafite imitima ihagaze y’uko bashobora kwandura indwara ziterwa n’umwanda”.

Yakomeje agira ati:”Ibaze ko hari ubwo rimwe na rimwe bamwe banga kubuzamo kubera uburyo batinya ko bakubitana n’umwanda. Badufashije bahakora kuko no kwifata ntitubuzemo nabyo si byiza”.

Umucuruzi wa Telefoni [Komisiyoneri] witwa Rulinda Kasper, yatangaje ko icyo basaba ari uko ubwiherero bwo muri uyu Mujyi bwavugururwa byashoboka bakanasenya bakubaka bundi bushya kuko we abona bushaje ariko ngo by’umwihariko imbere hakwiriye gukorwa vuba”.

Umugore ukora isuku muri ubu bwiherero witwa Josephine Nyirabaziyaka, yabwiye Imvaho Nshya ko bwuzuye ku buryo ngo niyo agiye gukora isuku, akoresha igiti agasunika imyanda. Uyu mubyeyi we asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu kubuvugurura bahereye ku nyubako yabwo bakanavidura umwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper ku murongo wa telefone yavuze ko iki kibazo bakimenye ndetse bagiye kubyihutisha ku buryo mu cyumweru gitaha, kizaba cyakemutse.

Ati: “Ikibazo cy’ubwiherero twohereje abatekenisiye barakibona, dusanga atari ikibazo cyo kuzura ahubwo ari itiyo ivana umwanda hamwe iwujyana ahandi yagize ikibazo. Yarazibye bituma umwanda udakomeza kugerayo nk’uko byagendaga mbere. Ibi rero twarabimenye kandi tuzahita tubikemura nko mu minsi ibiri cyangwa itatu yo mu cyumweru gitaha kuko natwe turabibona ko ari ikibazo cyihutirwa kuba cyakemurwa”.

Ubu bwiherero bwakira umubare munini w’ababugana kuko buri hagati mu Mujyi wa Gisenyi hafi y’ahari kubakwa isoko rishya rya Gisenyi ku buryo kuba bufite umwanda bishobora kuba ikibazo gikomeye ku buzima bw’abaturage.