Connect with us

NEWS

I Kigali harimo kubakwa ibitaro by’indwara z’umutima

Published

on

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Kanama 2024 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Misiri Dr Badr Abdelaaty ari kumwe na Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Sabin Nsanzimana, basuye ahari ikigo kizajya gitanga ubuvuzi bw’indwara z’umutima cyatangiye kubakwa mu cyanya cy’ubuvuzi mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ni ibitaro byihariye bizajya bitanga ubuvuzi ku ndwara z’umutima bizaba bifite abaganga b’inzobere bavura ibijyanye no kwipfundika kw’amaraso bikunze gutera ibibazo birimo sitoroke, umutima ndetse n’ibindi bitandukanye birimo kubaga umutima ndetse n’ubushakashatsi ku ndwara z’umutima.

Ahamaze kuzamurwa inzu mu kiciro cya mbere cy’uyu mushinga biteganyijwe ko ibi bitaro bizatangira gukorerwamo mu 2026 ariko impande zombi zasabye ko imirimo yakwihutishwa bikazatangira gukorerwamo mbere y’igihe.

Impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye ku birebana n’imiti ndetse n’ubuvuzi.

Igihugu cya Misiri cyageneye Leta y’u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi bw’umutima bifite agaciro ka miliyari 4.4 (Miliyoni 3.3 US$) bizifashishwa mu kigo cya My Heart Centre kivura umutima.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yavuze ko indwara z’umutima zihangayikishije muri Afurika. Yagize ati: “Ni ibitaro byihariye by’inzobere mu kuvura umutima.Twari tumenyereye ibitaro birimo ibice bitandukanye nk’ahavurirwa abana, abagore bikagera ahavurirwa umutima ariko ibi bitaro byo bizajya bivura umutima gusa. Bivuze ko gukomera kwabyo utabisanga ahandi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Badr Abdelatty, yashimiye u Rwanda ku bikorwa by’ubuvuzi bw’indwara z’umutima rukomeje guteza imbere.

Ati: “Ibyo bikoresho n’iyubakwa ry’ikigo ubwacyo nizera ko kizafasha mu kugera ku ntego ya Perezida Kagame yo kugira u Rwanda igicumbi cy’ubuvuzi muri Afurika bitarenze 2030.”

Indwara zifata umutima ziza ku isonga mu guhitana abantu benshi ku Isi, zihitana abagera kuri miliyoni 17.9 buri mwaka, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’umuryango w’Abibumbye cyita ku buzima (WHO).

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaza ko indwara zitandura harimo iz’umutima zihariye 44% by’impfu mu Rwanda.

Ni mu gihe Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kurwanya indwara CDC, cyo cyatangaje ko hafi 82% by’abantu bahitanwa n’indwara zifata udutsi dutwara amaraso mu mutima ubwawo, ari abantu bafite imyaka 65 kuzamura.