Connect with us

NEWS

Abarimu bo muri Congo babwiye Leta ko bagiye kwigaragambya

Published

on

Abarimu bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bateguje Leta ko bateganya gukora imyigaragambyo mbere y’uko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 utangira, mu gihe ibibazo byabo bitakemurwa.

Ibi byemejwe mu Nteko Rusange yabo yabereye iKinshasa ku wa 10 Kanama 2024, nyuma y’aho Leta yananiwe gukemura ibibazo byabo birimo gutinda kubaha imishahara, ndetse hari n’igihe gishobora kugera amezi atatu badahembwa.

Mu bindi bibazo by’ingenzi aba barimu basaba gukemurwa harimo kugenerwa imishahara ingana ku barimu bigisha ku rwego rumwe, kwemererwa kutoza amafaranga y’ishuri ku bigisha mu mashuri yisumbuye, guhabwa uduhimbazamusyi, gushyirwa muri gahunda yo kuzigamira izabukuru, no guhagararirwa mu rwego rushinzwe ubwizigame bw’abakozi.

Ihuriro ry’aba barimu ryasabye urwego rushinzwe uburezi muri RDC gutegura inama mbere y’itangira ry’umwaka w’amashuri kugira ngo ibi bibazo bibonerwe umuti.

Umuvugizi w’iri huriro, Jean-Bosco Puna, yavuze ko niba Leta itakemura ibi bibazo, imyigire izahagarara kuko abarimu bazanga kujya mu kazi.