Connect with us

NEWS

Uko umuhango w’irahira rya Perezida Kagame wagenze

Published

on

Perezida Kagame yarahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda

“Njyewe Kagame Paul, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda, ko nzakurikiza nkanarinda Itegeko Nshinga n’andi mategeko, ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe, ko nzaharanira amahoro n’ubusugire bw’Igihugu, ko nzashimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, ko ntazigera nkoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite, ko nzaharanira ibyagirira Abanyarwanda bose akamaro.  Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’AMategeko. Imana ibimfashemo.”

Iyo ni indahiro ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2024, ubwo yahamirizaga Abanyarwanda ko muri iyi manda azakomeza gukora inshingano uko bikwiye.

Ni indahiro yarahiriye imbere y’ibihumbi bisaga 45 byari muri Sitade Amahoro n’abandi ibihumbi amagana bamukurikiranaga imbonankubone ku mbuga nkoranyambaga.

Ibyo birori bibaye nyuma y’ibyumweru bike Perezida Kagame yegukanye intsinzi idashidikanywaho mu matora yabaye ku ya 14 n’iya 15 Nyakanga, aho yagize amajwi 99.18%.

Mu birori byari bibereye ijisho, Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’u Rwanda berekanye akarasisi kabereye ijisho ndetse hakurikiraho urukerereza rwasusurukije abitabiriye uyu muhango.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Faustin Nteziryayo, ni we wayoboye umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Nyuma y’indahiro tya Perezida Kagame, Nteziryayo yemeje itorwa rya Perezida Kagame ashimangira ko amategeko yubahirijwe mu buryo bukwiriye nk’uko biteganywa n’ingingo ya 102 y’Itegeko Nshinga.

Perezida Kagame yashyigikijwe ibirango by’Igihugu birimo Itegeko Nshinga, ibendera ry’Igihugu, ikirangantego cya Repubulika n’Indirimbo yubahiriza Igihugu.

Nanone kandi Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yasgyikirije Perezida Kagame ingabo n’inkota nk’ibimenyetso byo kurinda Igihugu, ari na yo ntangiriro ya manda ye nshya nk’Umukuru w’igihugu akaba n’Umugabo w’Ikirenga w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Iyi ni yo manda ya mbere y’imyaka itanu Perezida Kagame agiye kuyobora nyuma yo kuvugurura ingingo ya 102 byakozwe ku busabe bw’ABanyarwanda bifuzaga ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora.

Mu minsi 15 nyuma yo kurahira, Perezida Kagame yitezweho kuba yashyizeho Minisitiri w’Intebe na we uzamufasha gushyiraho Guverinoma nshya mu yindi minsi 15 ikurikiraho.

Ibyitezwe kuri uyu munsi

Hitezwe akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda n’indi myiyereko ibereye ijisho ya gisirikare. Kajugujugu z’Ingabo z’u Rwanda, ziraza guca mu kirere cya Stade Amahoro, zifite amabendera y’u Rwanda.

Umuhango wo kurahira byitezwe ko ugomba gutangira Saa Cyenda z’amanywa.

Image

Image

Image

Image

ImageImage

Image

Image

ImageImage

Ibyishimo ni byose muri Stade Amahoro. Abahanzi batandukanye barimo Eric Senderi, Chris Eazzy, Ariel Wayz ni bo bari gususurutsa abitabiriye uyu muhango.

Ibihumbi by’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bateraniye muri Stade Amahoro mu muhango ukomeye wo kwakira indahiro ya Perezida Paul Kagame muri manda ye nshya y’imyaka itanu izarangira mu 2029.

Image

Image

Image

Ni umuhango witabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma baturutse mu bice bitandukanye bya Afurika. Abenshi bamaze kugera mu Rwanda mu gihe abandi bakomeje kuhagera mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru. Byitezwe ko abakuru b’ibihugu 22, ba Visi Perezida bane, ba Minisitiri w’Intebe babiri, abayobozi b’Inteko zishinga Amategeko babiri, batanu bayobora imiryango mpuzamahanga, batatu bahoze ari abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye ni bo bitezwe muri uyu muhango.

Image

Image

Image

Image

AMAFOTO: IGIHE