NEWS
Umusaza w’umwongereza yariwe asanga miliyoni 140 Frw kubera Anita wamubeshye
Rodrick Lodge, umusaza w’imyaka 69 w’Umwongereza, yahuye n’uruva gusenya nyuma yo guhomba amafaranga yizigamye yose arenga miliyoni 142 Frw ku mukobwa bakundaniye ku mbuga nkoranyambaga nyuma akaza gusanga ari umutubuzi. Uyu musaza yahuye na ‘Anita’ ku rubuga nkoranyambaga, akeka ko ari umunya-Kenya.
Mu gihe Rodrick yari afite irungu, yahuye na ‘Anita’ ku mbuga nkoranyambaga, batangirana urukundo rumeze nk’urw’icyifuzo. Anita yamweretse amafoto arimo n’ayo y’i Kigali, bituma Rodrick arushaho kumwizera. Urukundo rwabo rwakomeje kuganirwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri Viber, Anita akamubwira ko ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo gikora iby’ubwiza, gifite abakozi barenga 30.
Rodrick yohereje amafaranga binyuze mu Kigo cya M-Pesa cyo muri Kenya, ashaka gufasha Anita mu mishinga yabo yo kubaka inzu n’ibindi nkenerwa nko kwishyura ubuvuzi n’amafaranga y’ishuri. Anita yamwohererezaga amafoto yerekana aho inzu yabo igeze yubakwa, ariko byose byari ibinyoma.
Muri Nzeri 2023, Rodrick yerekeje i Nairobi kugira ngo ahure n’urukundo rwe, Anita, ariko agezeyo ategereza ko aza kumureba araheba. Anita yahise amubwira ko ari mu Mujyi wa Mombasa, amutegeka kongera kumwoherereza amafaranga. Byatumye Rodrick asigara nta kintu na kimwe afite, amafaranga yose yizigamye amaze kuyatanga.
Rodrick yatanze ikirego kuri Polisi ya Kenya yizeye ko hari amahirwe yo kugaruza amafaranga ye. Inshuti ze zamuhaye Amapawundi 600 yamufashije gusubira mu Bwongereza. Mu magambo arimo agahinda, Rodrick yavuze ko ubu atazi uko ubuzima bwe buzagenda kuko konti ze zose zafunzwe kandi nta pansiyo asigaye abona.