NEWS
RBC irashishikariza abantu kwihutira kwa muganga mu gihe bagaragaje ibimenyetso
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima RBC kivuga ko indwara y’ubushita bw’inkende (MPOX) ari indwara yandura, ku buryo gishishikariza abantu baba bagaragayeho ibimenyetso byayo kwihitira kujya kwa muganga.
Umuyobozi ushinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC, Dr Edison Rwagasore avuga ko indwara y’ubushita bw’inkende yandura abantu babonye bafite ibimenyetso bayo bajya kwa muganga vuba na bwangu kuko ivurwa igakira, kandi ibikenewe ngo ivurwe bihari mu gihugu.
Yagize ati: “Indwara y’ubushita bw’inkende (MPOX) ni indwara yandura ariko amavuriro yacu mu gihugu afite ibyangombwa byose ndetse n’ubushobozi bwo kuyivura igakira cyane cyane iyo uyirwaye yihuse akajya kwa muganga hakiri kare.”
Yakomeje avuga ko ubu mu Rwanda hagaragaye abarwayi 2, umweyahawe ubuvuzi arakira arasezerwra yarasezerewe undi nawe arackitabwaho mu bitaro ariko ntarembye.
Isesengura ryakozwe ku bipimo byafashe kuri abo babiri ryagaragaje kandi ko inkomoko ya virusi bari bafite atari ku nkende ndetse kugeza ubu uburwayi ntiburagaragara mu nkende n’izindi nyamaswa.
Dr Rwagasore yasobanuye ko MPOX yandura binyuze mu gukora ku muntu uyirwaye cyangwa gukora ku matembabuzi nk’abantu bahoberana, basomana, gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu ufite MPOX kandi agakingirizo ntacyo kayikingiraho.
Yagize ati: “Mu gihe ugaragaje kimwe cyangwa byinshi mu bimenyetso bya MPOX ihutire kujya kwa muganga ngo usuzumwe, ufatwe ibipimo bishobora kugaragaza ko wanduye virusi ya MPOX bizakongerera amahirwe yo kuvurwa ugakira. Niba warakoze ku muntu uyirwaye, cyangwa waragiranye nawe imibonano mpuzabitsina, irinde gukora ku bantu kandi wihutire kujya kwa muganga igihe cyose ugaragaje ibimenyetso.”
Yongeyeho ati: “Turasaba ko abantu bose bakurikiza ingamba zihari zo kwirinda ari zo kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetsoi no kwighitora kujya kwa muganaga mu gihe ugaragaje kimwe mu bimenyetso bya MPOX.”
Bimwe mu bimenyetso by’umuntu ufite ubushita bw’inkende harimo kugira umuriro, kuribwa umutwe, ibiheri ku mubiri wose n’ibindi.
Dr Rwagasore yasobanuye ko itsinda ry’abaganga b’inzobere mu guhangana n’ibyorezo basesenguye icyorezo cya MPOX basanga kiri ku rugero rwo hasi bashingiye ku buryo ubwandu bwa MPOX bukwirakwira, ingaruka zayo ku buzima bw’abantu n’ubushobozi bw’igihugu mu guhangana n’indwara z’ibyorezo.