NEWS
Itorero Ebenezer Rwanda ryahagaritswe gukorera mu Rwanda
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byose by’Itorero Ebenezer Rwanda kubera impamvu zinyuranye zirimo amakimbirane n’umwuka mubi mu miyoborere yaryo.
Mu ibaruwa RGB yandikiye ubuyobozi bw’itorero Ebenezer Rwanda, yagaragaje ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku Itegeko n° 72/2018 ryo kuwa 31/8/2018 rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 16 na 20.
RGB yagaragaje ko itorero ryahuye n’ibibazo bitandukanye birimo:
- Imiyoborere Mibi: Abayobozi b’itorero bagaragaweho no gushaka kugurisha itorero mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no kwikubira umutungo w’itorero.
- Amakimbirane n’Umwuka Mubi: Hagaragaye amakimbirane akomeye mu bayobozi n’abakristo b’itorero, byatumye haba umutekano muke mu mashami arimo Kanombe na Giheka aho byageze n’aho inzego z’umutekano zihagoboka.
- Kubura Icyerekezo: Itorero ryagaragaje ko ridafite icyerekezo gifatika kuko mu bayobozi nta n’umwe ufite impamyabumenyi mu by’iyobokamana nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga imiryango ishingiye ku myemerere. Igihe cy’imyaka itanu cyo gushaka ibyo byangombwa cyatanzwe n’itegeko cyararangiye muri Kanama 2023.
Igurishwa ry’Insengero
Mu Ukuboza 2022, itangazo ryashyizwe hanze ryavugaga ko rumwe mu nsengero z’iri torero, ruherereye mu Murenge wa Kinyinya, Kagari ka Kagugu, rwari rugurishwa ku gaciro ka miliyoni 400 Frw. Urwo rusengero rwari ku buso bwa metero kare 3200, rukaba rwari rushobora kwakira abantu basaga igihumbi ndetse rukagira na ‘parking’ ijyamo imodoka 200. Nyuma yaho, haje gusohoka irindi tangazo rivuguruza iby’igurishwa ry’urusengero.
RGB yagerageje gukemura ibyo bibazo ishyiraho ubuyobozi bw’agateganyo mu rwego rwo kurengera inyungu z’abakristo no kugarura ituze mu itorero, ariko nyuma nabwo ubuyobozi bw’agateganyo bwaje gucikamo ibice.
RGB yashimangiye ko ibyo bikorwa byakozwe mu rwego rwo kurengera inyungu z’abakristo no kugarura ituze mu itorero, aho icyari kigamijwe ari ugutuma insengero zikora mu buryo bujyanye n’amategeko kandi zizewe mu mutekano wazo.
Ebenezer Rwanda Church ni umuryango w’ivugabutumwa watangiye mu 2011. Kuva icyo gihe, wagiye uhangana n’ibibazo by’imiyoborere kugeza ubwo byatumye uhagarikwa gukorera mu Rwanda.