NEWS
Insengero hafi ibihumbi umunani zimaze gufungwa
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko mu bugenzuzi bwakozwe ku nsengero zisaga ibihumbi 13, izigera kuri 59.3% zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa.
Dr. Usta Kaitesi, Umuyobozi Mukuru wa RGB, yatangaje ko mu igenzura rimaze ibyumweru bibiri, hasuwe insengero zirenga ibihumbi 13. Mu nsengero zasuwe, izigera kuri 59.3% (7709) zafunzwe kubera ko zitujuje ibisabwa. Hari izindi zafunzwe kubera ko zidafite uburenganzira bwo gukora, aho abantu ku giti cyabo cyangwa amatsinda barafunguye ahantu bakanashyiraho ibyapa nta byangombwa bibemerera gukorera mu Rwanda.
Dr. Usta Kaitesi yagaragaje ko impamvu yo gufunga insengero atari ukubera umubare munini wazo, ahubwo ari ukubera ko izihari zitubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imikorere yazo. Yagize ati, “Ikibazo ni ukuba uwo mubare uhari ujyanye n’ibyo twifuza ko byubahirizwa. Ese ni umubare insengero zayo zubakitse nk’uko amategeko abiteganya, ese ni umubare abayobozi bayo matorero bafite ubushobozi amategeko asaba?”
RGB ivuga ko icyari kigamijwe atari ugufunga insengero gusa, ahubwo ari ugufasha ko zuzuza ibisabwa kugira ngo umutekano w’abazigana ube wizewe. Yagaragaje ko ahari insengero nyinshi zidashoboye, byakabaye byiza kubaka imwe ifite ibisabwa aho kugira nyinshi zidafite ubushobozi.
Mu 2018, insengero zirenga ibihumbi birindwi zafunzwe kuko zitari zujuje ibisabwa, hatangwa igihe cy’imyaka itanu kugira ngo zuzuze ibyo zisabwa. Mu Ukuboza 2023, RGB yabasabye kwigenzura no gutanga amakuru ku bushobozi bw’abakozi babo. Muri Gicurasi 2024, RGB yongeye kwandikira amatorero iyasaba gutanga amakuru agaragaza aho insengero ziherereye n’abayobozi bazo.
RGB yashimangiye ko guhera ubwo yahoraga iganira n’abayobozi b’amadini n’amatorero ibasaba gukosora ibitaruzuye bivuye mu bugenzuzi.
RGB yashimiye abaturage batanze amakuru kandi bakagaragaza kudashyigikira imikorere mibi. Iki gikorwa kigamije kurushaho kunoza imiyoborere y’insengero no gutuma zikora mu buryo buteza imbere imibereho myiza y’abaturage bazigana.